• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
20/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
20/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
20/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

Ruhango: “Ubukwe cup”, amarushanwa adasanzwe mu kwitegura amatora

Umwanditsi
July 4, 2017

Amarushanwa yateguwe n’umurenge wa Ruhango agahabwa insanganyamatsiko yiswe “Ubukwe cup” arahuza abaturage mu mukino w’umupira w’amaguru, ni amarushanwa adasanzwe agendereye gutegura Amatora afatwa nk’Ubukwe.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhango bufatanije n’abaturage b’uyu murenge kuva mu tugari twose tuwugize, bateguye amarushanwa y’umupira w’amaguru bahaye insanganyamatsiko “Ubukwe Cup” aya marushanwa, ahuza utugari twose aho buri kagari kagomba kugira ikipe y’abagore n’iy’abagabo.

Nahayo Jean Marie, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, yabwiye intyoza.com ko aya marushanwa bayateguye mu rwego rwa gahunda y’ubukangurambaga mu baturage. Ubu bukangurambaga by’umwihariko bujyanye na gahunda Igihugu kinjiyemo yo gutegura amatora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe tariki ya 3 n’iya 4 Kanama 2017.

Gitifu Nahayo agira ati:“ Twabyise “ubukwe cup” kubera ko amatora mu Rwanda tuyafata nkaho ari ubukwe! Ni ibintu tumenyereye, abaturage nabo barabizi. Twashyizeho ibihembo, ikipe izaba iya mbere yaba iy’abagore ndetse n’iy’abagabo izahembwa. Twafashe buri kagari gatanga amakipe abiri, imwe y’abagore barengeje imyaka 30, n’iy’abagabo barengeje iyo myaka kugira ngo bitandukane n’imikino isanzwe y’urubyiruko n’abana, twateguye izakurura abasaza n’abakecuru ku buryo bahura bakaganira, umusaza n’umukecuru iyo bakina bikurura abandi basaza n’abakecuru bakanga kuguma mu rugo bakaza aho abandi bari bakaganira bakanasabana.”

Imikino ibanza y’iri rushanwa, yatangiye tariki ya 13 Kamena 2017, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2017 ku munsi wo kwibohora haratangira imikino yo kwishyura. Insanganyamatsiko y’iri rushanwa igira iti:” Idagadure Usabana n’Umuturanyi Twihute mu Iterambere Dusigasire ibyiza Twagezeho.”

Gitifu Nahayo, atangaza ko nk’ubuyobozi biteze inyungu ikomeye izava muri iri rushanwa kuko ngo baboneraho gutanga ubutumwa hagati mu mikino kuri gahunda za Leta zirimo ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de santé), isuku, kwitegura neza amatora, kuzagira ubushishozi mu matora hamwe n’ubundi butumwa butandukanye bujyanye na gahunda z’ibikorerwa abaturage.

Akomeza agira kandi ati:”Ku kijyanye n’amatora, tubabwira ko amahitamo ari ayabo, ariko ko bashyira ku munzani, bazareba umukandida ubafitiye akamaro, wabagezaho iterambere rirenze iryo tugezeho uyu munsi kandi nabo si abana barashishoza, umukandisa bazatora baramuzi.”

Imikino isoza iri rushanwa ryiswe “Ubukwe Cup”Biteganijwe ko umukino wa nyuma w’iri rushanwa haba k’uruhande rw’abagore n’abagabo uzaba tariki ya 1 Kanama, 2017 habura gusa iminsi itatu ngo amatora ya perezida wa Repubulika abe. Buri kipe izaba iya mbere, izahembwa igikombe n’amafaranga ibihumbi 100 y’u Rwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga