• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Burera: Yatawe muri yombi nyuma yo kwiba 1,345,000 i Kigali agahungira iwabo

Umwanditsi
July 9, 2017

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Cyanika mu karere ka Burera hafungiye umugabo witwa J Claude Bizimana w’imyaka 35 y’amavuko nyuma yo gufatanwa amafaranga angana na 1,345,000 yibye mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Gatenga,akagari ka Nyanza mu mudugudu wa Marembo, aho yakoraga akazi k’ubuzamu, akaba yafashwe mu gitondo cyo ku wa gatandatu taliki 8 Nyakanga 2017.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira atangaza ko aya mafaranga yibiwe mu rugo rw’uwitwa Kirenga Innocent ku italiki ya mbere Nyakanga 2017, aho uyu mugabo nyuma yo kuyabura yahise abura n’umuzamu maze atanga  ikirego kuri sitasiyo ya Polisi y’aho umuzamu akomoka ari naho afungiye.

IP Gasasira agira ati:” Kirenga uvuga ko yari yarayabitse mu modoka, ngo yaje kugenzura ko akirimo arayabura, ahita akeka Bizimana kuko ariwe wozaga iyo modoka buri munsi, ariko igihe akibitekereza aba aramubuze, niko guhita atanga ikirego kuri sitasiyo ya Polisi y’iwabo.”

Akomeza avuga ko, nyuma yo gufata Bizimana ngo afashe mu iperereza, umugore wa Bizimana witwa Dusabimana Esperance w’imyaka 32, yahise ajyana ya mafaranga kwa musaza we witwa Ahishakiye Emmanuel ari naho Polisi yasanze ariya mafaranga ndetse ubu bombi bakaba bafunganywe mu gihe hakirebwa niba nta bindi baba baribye kuko iperereza ryerekanye ko uriya mugore akibona batwaye umugabo we, hari umuntu yahise yoherereza amafaranga 350,000 akoresheje telefoni, nawe akaba agishakishwa.

IP Gasasira agira ati :“Ubu bose uko ari batatu barafunze kuko hari ibyo bafatanyije mu ibura ry’ariya mafaranga.”

Kuri iki gikorwa, IP Gasasira yagize ati:”Abantu bagomba gukora aho gutega amaramuko n’amakiriro mu bikorwa binyuranyije n’amategeko birimo ubujura. Ikindi kandi, abantu bakwiye kujya bihutira kumenyesha inzego zibishinzwe cyane cyane Polisi kuko iyo amakuru atangiwe igihe, nta kibuza ko umunyacyaha afatwa.”

Yagiriye inama abaturage yo kwirinda guha icyuho abajura, aha akaba yaratanze urugero rw’uburangare avuga ko buri mu bituma abantu bibwa aha akaba yagize ati:” Si byiza kubika amafaranga menshi mu modoka kandi bikaba igihe kirekire kuko nta hantu hataboneka banki muri iki gihugu, buri wese niho agirwa inama yo kubitsa amafaranga ye, yaba make cyangwa menshi.”

Muri rusange yahamagariye abaturage kwirindira umutekano no kurinda neza ibyabo kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi n’izindi nzego zibishinzwe mu gihe habaye igikorwa icyo aricyo cyose kinyuranyije n’amategeko kugira ngo hafatwe uwagikoze cyangwa utegura kugikora.

Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga