• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Mu gihe kwiyamamaza bikomeje, umutekano ni ntamakemwa-Polisi y’u Rwanda

Umwanditsi
July 17, 2017

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko umutekano muri iki gihe cyo kwamamaza abakandida kumwanya wa Perezida wa Repubulika ari wose haba ahiyamamarizwa, mu muhanda ndetse no mu gihugu hose. 

ACP Theos Badege, umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda avuga uko umutekano uhagaze muri iki cyumweru gishize cy’ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya wo kuyobora igihugu,  yavuze ko Polisi yakajije ibikorwa byo kubungabunga umutekano w’abaturage maze yongeraho ati:” Abanyarwanda bakomeje kwerekana uburyo bari maso kandi bubaha amategeko mu bikorwa byo kwamamaza haba aho babikorera cyangwa mu miryango yabo.”

Yagize kandi ati:”Kugeza ubu, habayeho impanuka imwe mu karere ka Nyamagabe, mu murenge wa Gasaka, aho imodoka yapakiye ikareza, bigateza impanuka ubwo urugi rwifunguraga maze babiri bagakomereka, ubu bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro bya Kigeme.”

Aha ACP Badege akaba yagize ati:” Turasaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda n’ibinyabiziga byabo cyane cyane muri iki gihe cy’ibikorwa by’amatora birimo ingendo nyinshi, bakirinda impanuka zishobora no kubaviramo kubura ubuzima bwabo.”

Yongeyeho ati:” Hagiye habaho kurangara kwinshi cyane ku batwara ibinyabiziga mu cyumweru gishize; bamwe batwara za moto batambaye ingofero kandi bazicayeho mu buryo butemewe kandi bwabagiraho ingaruka igihe baba bagize impanuka.”

Yihanangirije kandi abarimo gutwara ku muvuduko urenze ugenwe, abapakira bakarenza cyangwa batwara ku buryo budasanzwe bushobora guteza impanuka n’indi myitwarire yose itari myiza mu muhanda; abasaba kuyireka.

Aha yagize ati:”Ibikorwa bijyanye n’amatora byakorwa ariko mu buryo butabangamira andi mategeko asanzweho cyangwa uburenganzira bw’abandi.”

By’umwihariko, ku modoka zitwara abaturage, ACP Badege ashimangira ko zikwiye gutwara umubare zifitiye ubwishingizi.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda aragira inama abaturage gukomeza kuba maso no guhanahana amakuru ku kintu cyose cyabangamira ituze ryabo mu miryango yabo, ahakorerwa ibijyanye n’amatora ndetse no mu mihanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga