• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/02/26
Kamonyi-Urukiko: Umukozi w’Akarere ushinzwe Amakoperative yavuzwe mu Gushimuta no Gufungisha Umuturage
16/02/26
Kamonyi: ½ cy’Abasoje Amasomo muri AFRICA FOOD SUPPLY bemerewe akazi
16/02/26
Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n’Abagizi ba nabiku
16/02/26
Kamonyi-Mugina: Guhabwa inguzanyo ya VUP bisaba icya 10 (1/10) mu zibanze( Gushingamo Umuheha)

Olivier Karekezi yemejwe nk’umutoza mukuru w’Ikipe ya Rayon Sports

Umwanditsi
July 20, 2017

Ikipe y’umupira w’amaguru mu kiciro cya mbere mu Rwanda, Rayon Sports yamaze kwemeza bidasubirwaho ko Olivier Karekezi ariwe mutoza mukuru w’iyi kipe mu gihe kiri imbere.

Amakuru mpamo yo kuba Olivier Karekezi yagizwe umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, yemejwe na Perezida w’ikipe bwana Gacinya Chance Denis mu kiganiro yahaye Radio 10 kuri uyu wa kane tariki 20 Nyakanga 2017.

Olivier Karekezi, aje kuba umutoza mukuru wa Rayon Sport nyuma y’uko uwari umutoza wayo bwana masoudi Djuma asezeye ku mirimo yo kuyitoza. Masoudi, yari amaze imyaka ibiri muri iyi kipe, yasezeye amaze kuyihesha ibikombe bibiri; igikombe cy’Amahoro hamwe n’Igikombe cya Shampiyona.

Karekezi, Afite impamyabushobozi y’ubutoza yo mu rwego rwa “Licence A” ya UEFA yabonye muri 2014. Yagiye kenshi akora umurimo wo gutoza amakipe y’abana mu gihugu cya Suède.

Olivier Karekezi, yabaye umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda “Amavubi” yakiniye kandi ikipe y’umupira w’amaguru ya APR FC mu kiciro cya mbere mu Rwanda, yabaye umukinnyi mu makipe atandukanye arimo nka; Helsinborg (2005-2007) Hamarkameratene (2007-09), Östers IF (2010-2011), nyuma yaje kugaruka muri APR FC (2011-12), ahavuye ajya muri Club athlétique Bizertin (2012-13), Trelleborgs FF (2014) nyuma muri Råå Idrottsförening.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5931 Posts

Politiki

4180 Posts

Ubuhinzi

151 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

155 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga