• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Kamonyi: Yasabiwe gufungwa burundu nyuma yo kuroha abana muri Nyabarongo

Umwanditsi
July 21, 2017

Nyuma y’uko umukozi wo murugo afatiwe mu gishanga cya Nyabarongo arimo kuroha abana yareraga, nyuma yo gushyikirizwa ubutabera nabwo bukamanuka gucira urubanza aho icyaha cyabereye, Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu.

Ernestine Munezero, umukozi wakoraga murugo rwa Ngendahimana Peter utuye mu kagari ka Gihara umurenge wa Runda, yasabiwe n’ubushinjacyaha igihano cyo gufungwa burundu ku cyaha akurikiranyweho cyo kuroha abigambiriye, gushaka kuvutsa ubuzima abana babiri yareraga abaroha muri Nyabarongo tariki 28 Kamena 2017.

Urubanza rwaburanishirijwe mu ruhame rwa benshi mu kagari ka Gihara, rwaburanishinjwe na Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga/TGI bwana Adolphe. Uregwa ariwe Munezero, ashinjwa kuroha abigambiriye no gushaka kuvutsa ubuzima abana babiri yareraga abaroha muri Nyabarongo, umwe w’imyaka 4 y’amavuko n’undi w’imyaka 2 y’amavuko.

Nyuma yo gusomerwa icyaha akurikiranyweho, nyuma kandi yo kumva ukwiregura kwa Munezero aho yemeye icyaha ashinjwa ndetse agasaba imbabazi, ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu. Urukiko rwanzuye ko urubanza ruzasomwa tariki ya 26 Nyakanga 2017 aho n’ubundi icyaha cyabereye ari naho rwaburanishirije urubanza.

Ernestine Munezero, umukozi urimo gukurikiranwa n’amategeko.

Ngendahimana Peter, se w’abana bari baroshywe muri Nyabarongo ariko ku bw’amahirwe bakaza gutabarwa amazi ataragira icyo abatwara ubu bakaba ari bazima, yatangarije intyoza.com ko yakiriye neza icyemezo cy’urukiko.

Avuga kandi ko nyuma y’ibyamubayeho, aho umukozi bari bamaranye imyaka hafi ine amukorera ariko akaza ku muhemukira ajya kumurohera abana babiri muri Nyabarongo, nubwo ngo byabanje ku mugora kubyakira no kubyumva ngo nyuma yaje kubyakira ndetse agenda gahoro gahoro aganiriza abana kuko bari bagize ikibazo, avuga ko ubu bameze neza.

Mukanshimye Immaculee, umuturage wakurikiranye iburanisha ry’uru rubanza yabwiye intyoza.com ko kumva ibyo uyu mukozi yakoze byamubereye umusaraba kubyakira, atangaza ko ibyo uyu mukozi yakoze bidakwiye. Avuga kandi nanone ko ashima imikorere y’ubutabera bwo bwamanutse bukegera abaturage bukanaza gucira urubanza mu baturage aho icyaha cyakorewe, avuga ko ibi bituma barushaho kumva koko ubutabera ari ubw’abaturage. Uregwa yemeye kuburana adafite umwunganizi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga