• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Intumwa ziturutse Somaliya zaje kwigira kuri polisi y’u Rwanda uburyo irwanya Ruswa

Umwanditsi
July 26, 2017

Intumwa ebyiri ziturutse muri Somaliya, ku wa gatatu tariki 26 Nyakanga 2017 zasuye Polisi y’u Rwanda kugira ngo zihahe ubumenyi ku buryo Polisi y’u Rwanda ifatanya n’izindi nzego gukumira no kurwanya ruswa.

Ubwo iryo tsinda ryari riyobowe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imiyoborere myiza no kurwanya ruswa mu Ntara ya Putland, Abdirahman Ali Gureye ryageraga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ryakiriwe n’Umuyobozi w’Ishami ryayo rishinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa; akaba yari hamwe n’abandi Bofisiye barimo Umuvugizi wayo wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Lynder Nkuranga.

Mu byo abo bashyitsi baganirijweho harimo ubwoko bwa ruswa, ingamba zo kuyirwanya, ishyirwa mu bikorwa ryazo, imbogamizi zigaragara mu kuyirwanya no kuyikumira, uburyo Polisi ifatanya n’izindi nzego kuyirwanya, n’ibihano bihabwa abahamye n’iki cyaha.

ACP Twahirwa yabwiye Gureye na mugenzi we ko mu nzego Polisi y’u Rwanda ifatanya na zo kurwanya ruswa harimo iza Leta zirimo Urwego rw’Umuvunyi na Minisiteri y’Ubutabera; hakiyongeraho Imiryango itegamiye kuri Leta nka TI-Rwanda na Sosiyete Sivile.

Yababwiye ko ubwoko bwa ruswa izi nzego zifatanya kurwanya ishingiye kuri serivisi n’impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke, ndetse n’indi iyo ari yo yose.

Yagize ati,”Kurwanya ruswa biri mu byo Polisi y’u Rwanda yitaho cyane. Umupolisi ufashwe ayaka, ayakira cyangwa ayitanga arirukanwa hatitawe ku bwoko n’ingano byayo; kandi agakurikiranwa n’inzego z’ubutabera.”

Yongeyeho ati,”Ibyaha bya ruswa bigenda bigabanuka mu Rwanda uko imyaka ihita indi igataha bitewe n’ingamba zo kuyirwanya zirimo ubukangurambaga ku kuyirinda, ubufatanye mu kuyirwanya no guhana abakoze icyo cyaha.”

ACP Twahirwa yabwiye kandi izo ntumwa ko mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe  zo kurwanya ruswa harimo gushyiraho Ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ndangamikorere y’abapolisi n’Umutwe ushinzwe imyitwarire y’abapolisi;  mu byo izo nzego zishinzwe hakaba harimo gukumira ruswa muri Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati,”Kuba Raporo zitandukanye zishyira U Rwanda mu bihugu birangwamo ruswa nke; haba muri aka karere ndetse no ku isi; biterwa n’ingamba n’ubufatanye mu kuyirwanya. Na none ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga mu isabwa n’itangwa rya serivisi za Polisi na byo bifasha cyane mu kuyikumira.”

Aba bashyitsi babajije ibibazo bishingiye ahanini ku gushaka gusobanukirwa byimbitse uburyo Polisi y’u Rwanda ifatanya n’izindi nzego kurwanya ruswa n’urwego rw’imyumvire y’abaturage mu kwirinda iki cyaha.

Mu ijambo rye, Gureye yagize ati,”U Rwanda ni urugero rwiza mu kurwanya ruswa. Ni yo mpamvu twaje kwigira ku bunararibonye bwarwo; kandi ibyo twigiye kuri Polisi y’u Rwanda bizadufasha gutera imbere mu kurwanya no gukumira ruswa mu gihugu cyacu.”

Yashimye uburyo bakiriwe mu Rwanda agira ati,”U Rwanda ni Umuturanyi; kandi Abanyarwanda ni Abavandimwe ku buryo iyo narusuye numva ndi iwacu.”

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga