• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Musanze-Amatora: Guverineri yavuze kuri Perezida yatoye, uko amushaka

Umwanditsi
August 4, 2017

Umuyobozi w’Intara y’amajyaruguru bwana Musabyimana Jean Claude, yatoreye mu karere ka Musanze mu murenge wa Cyuve, nyuma yo gutora yavuze Perezida yifuza uko amushaka n’ibyo yaba yujuje.

Musabyimana Jean Claude, Guverineri w’Intara y’amajyaruguru kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Kanama 2017 ubwo yasohokaga mu cyumba cy’itora, yatangarije intyoza.com ibyo abona Perezida yatoye agomba kuba yujuje ngo abe amubereye kandi abereye u Rwanda.

Guverineri Musabyimana yagize ati” Aho tugeze mu miyoborere ni ku rwego rwo hejuru, Perezida natoye kandi nifuza ni uwo abanyarwanda benshi bashaka, Perezida ureba kure, utadusubiza inyuma, utuzamura kuyindi ntera, Perezida utujyana mu cyerekezo gihamye kandi udufitiye gahunda isobanutse.”

Abasaza n’abakecuru bazindutse kurusha abandi.

Guverineri Musabyimana, yatangaje kandi ko kuba abaturage mu ntara y’amajyaruguru ayoboye by’umwihariko mu karere ka Musanze bazindutse kare bakagera ku biro by’itora butaracya dore ko ngo uwahageze bwa mbere yahageze saa munani z’ijoro ngo biterwa no guha agaciro icyo bashaka, ko bamaze gucengerwa n’agaciro k’amatora ndetse no kumenya kwihitiramo umuyobozi ubabereye.

Si abasivile gusa n’Ingabo z’igihugu zitabiriye gutora.

Abaturage bitabiriye igikorwa cy’itora muri rusange mu karere ka musanze mu mirenge uko ari 15 ikagize, henshi kuri site z’itora bazindutse, baba abaturage basanzwe bagombaga gutora baba ndetse n’abo mu nzego z’umutekano n’abayobozi, bose wasangaga isaa moya bari aho bagomba gutorera ku buryo ahagana i saa yine n’igice z’amanywa ku byumba bimwe na bimwe wasangaga nta muntu ukihahagaze.

Guverineri Musabyimana, asohotse mu kumba k’ubwihugiko gutora.

Akarere ka Musanze kagizwe n’imirenge 15 ifite site z’itora 72, buri murenge ufite site ziri hagati y’enye na zirindwi. Umurenge wa Muhoza niwo ufite site 7 ugakurikirwa na Cyuve ifite site zitora esheshatu mu gihe imirenge ya Kinigi, Musanze, Nkotsi, Remera, Rwaza, Gacaca, buri umwe ufite site eshanu naho Umurenge wa Muko, Shingiro, Gataraga, Kimonyi na Busogo buri umwe muri iyi ufite Site 4 zitora.

Umukecuru wazindutse iyarubika yari amaze gutora, bamushyiriraga wino ku rwara.

Mbere y’igikorwa cy’Itora, abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora babanje gusobanurira abaturage batora uko bari butore, berekana ibisanduku bishyirwamo amajwi ko birimo ubusa, bakorera indahiro mu ruhame imbere y’abaturage hanyuma batangiza igikorwa cy’itora ku isaha yagenwe.

Igikorwa cyo kurahira cyabanjirije amatora.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga