• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
27/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
27/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
27/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
27/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Perezida Jacob Zuma mu bibazo, Abadepite mu nzira yo ku mukuraho icyizere

Umwanditsi
August 8, 2017

Hashingiwe ku birego byinshi byakomeje kuregwa Jacob Zuma, Perezida wa Afurika y’epfo, abagize inteko ishinga amategeko (abadepite) biteganijwe ko baterana bagatora mu buryo bw’ibanga gukura Perezida Zuma ho icyizere.

Kuri uyu wa kabiri tariki Kanama 2017, Abadepite mu gihugu cya Afurika y’Epfo baratora mu ibanga ku ngingo yo gutakariza icyizere Perezida Jacob Zuma kubera ibyo aregwa birimo ruswa no gutonesha.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mbeleka Mbete, yavuze ko kuba batorera mu ibanga ari ku neza y’Igihugu.

Benshi mu badepite ba Zuma, batinyaga kugaragaza ko batamushyigikiye mu ruhame bashobora kumukuraho amaboko ku ko bagiye gutora mu ibanga.  Zuma yagiye asimbuka gukurwa ku mwanya w’umukuru w’Igihugu inshuro nyinshi gusa ashobora kudahirwa noneho kuri iyi nshuro.

Umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe na Leta, Economic Freedom Fighters, Julius Malema, yatangarije Financial Times dukesha iyi nkuru ko bizeye gukuraho Perezida Zuma.

Ntabwo byoroheye perezida Jacob Zuma.

Yagize ati “Dufite icyizere kirenze, turabona abenshi badushyigikiye haba mu batavuga rumwe na Leta ndetse n’abadepite ba ANC.”

Abasesenguzi bagaragaje ko bamwe mu badepite ba ANC, ishyaka rya Zuma, bashobora kwanga kumukuraho icyizere dore ko ngo hari n’ababwiwe ko kumuvanaho amaboko ari nko gutera igisasu kuri guverinoma.

ANC niyo iyoboye Inteko Ishinga Amategeko kuko ifite abadepite 249 muri 400. Kugira ngo abatavuga rumwe na Leta batsinde birasaba ko baza kubona abadepite 50 ba ANC babashyigikira, ibintu bibonwa nk’ibigoye.

Abadepite baramutse bemeje gutakariza icyizere Zuma, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko niwe umusimbura by’agateganyo, mu minsi 30 abadepite bakaba batoye undi umusimbura.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Murekezi Zacharie / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5898 Posts

Politiki

4149 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

150 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga