• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
04/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
04/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
04/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Christiano Ronaldo mu bihe bimukomereye

Umwanditsi
August 15, 2017

Umukinnyi kabuhariwe mu mupira w’amaguru, Christiano Ronaldo ukinira Real Madrid yo mu gihugu cya Esipanye, nyuma y’ibihe bitamworoheye byo gushinjwa kunyereza imisoro, yahagaritswe imikino 5 adakandagira mu kibuga.

Christiano Ronaldo, umukinnyi kabuhariwe, Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid; yarangije guhagarikwa imikino itanu mu gihugu cya Espagne, ni nyuma yo gusunika umusifuzi mu mukino ikipe akinira ya Real Madrid yatsinzemo mukeba wayo FC Barcelone ibitego 3-1.

Christiano Ronaldo, nyuma yo gutsindira ikipe ye ya Real madrid igitego cya kabiri yahise akuramo umupira maze umusifuzi nti yabyihanganira ahita amwereka ikarita y’umuhondo, yaje kubona uburyo bwo kuba yatsinda igitego cya gatatu ariko nti byamukundira, yaguye mu rubuga rw’amahina maze umusifuzi amusifura ko yigushije aba amweretse ikarita ya 2 y’umuhondo ariyo ihita itangirwaho iy’umutuku maze ava mu kibuga atyo.

Christiano Ronaldo, ubwo umusifuzi yamwerekaga ikarita ya kabiri y’umuhondo ndetse akamuha itukura ntabwo byamushimishije, icyemezo cy’uyu musifuzi ntabwo cyamunyuze maze aramusukina, yaba yabikoze abigambiriye cyangwa se atabishakaga, gukora cyagwa se gusunika umusifuzi mu kibuga bitewe no kutishimira icyemezo agufatiye cyangwa se gifatiwe mugenzi wawe birahanirwa. Mu gihugu cya Esipanye bigera ku mikino hagati y’ine na 12 udakandagira mu kibuga.

Umukino urangiye, uyu musifuzi muri Raporo yakoze, yagaragaje ko Ronaldo yamusunitse. Christiano Ronaldo bakunda guha akazina k’agatazirano ka CR 7 bagendeye ku nyuguti zibanza amazina ye yombi ndetse na Nomero yambara mu kibuga, yafatiwe icyemezo cyo guhagarikwa imikino itanu adakandagira mu kibuga nkuko amategeko akoreshwa mu mupira w’amaguru mu gihugu cya Esipanye mu guhana ikosa nk’iryo yakoze abiteganya.

Imikino itanu yahanishijwe uyu kizigenza w’ikipe ya Real Madrid, ikubiyemo umukino umwe yahawe nk’igihano ku ikosa ry’ikarita itukura yeretswe nyuma y’ikarita ya kabiri y’umuhondo yari amaze kwerekwa, imikino ine yindi ni igihano ku ikosa ryo gusunika umusifuzi nyuma yo kutishimira icyemezo yari afatiwe.

CR7, Umukinnyi ufite inkomoko mu gihugu cya Portugal, azakinira ikipe ye ya Real Madrid imikino ya Champions League, gusa mu gihugu cya Esipanye bwo azongera ku gararagara mu kibuga tariki ya 20 Nzeri 2017 ubwo ikipe akinira izaba ikina na Real betis.

Christiano Ronaldo, imikino itanu agomba gusiba irimo ; umukino Real Madrid izakina na Barcelone kuri uyu wa gatatu muri Super Cup, ntazakina kandi umukino wa shampiyona bafitanye na deportivo La Curuna tariki 20 kanama 2017, uwo bazakina na Valencia tariki 27 Kanama 2017, umukino wa Levante tariki ya 9 Nzeri hamwe nuwo bazasuramo ikipe ya Real Sociedad tariki ya 17 nzeri 2017. Ibi byose biri ku mutwe wa CR7 birakurikira ibyo akurikiranyweho mu nkiko byo kunyereza imisoro.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Murekezi Zacharie / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5904 Posts

Politiki

4155 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1027 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga