• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/11/25
Ruhango-Kabagali: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho Ubujura bw’Intsinga z’Amashanyarazi yari atwaye
15/11/25
Itangazo ry’Umushinga RW0379 ADEPR Gatenga rihamagarira Gupiganira isoko
15/11/25
Amajyepfo-Turindane: Kamonyi ku isonga mu mpanuka zirimo izihitana ubuzima bw’Abantu
15/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET byamusabye gusa iminota 7 kugira ngo atsindire 247,860 Frws

Gicumbi: Inzego zose ndetse n’abaturage basabwe ubufatanye mu gukumira ibyaha

Umwanditsi
August 15, 2017

Inzego zose zikorera mu karere ka Gicumbi ndetse n’abaturage barasabwa kongera imikoranire n’ubufatanye hagamijwe gukumira ibyaha bigikomeje kugaragara muri aka karere.

Ubu ni ubutumwa bagejejweho ku itariki ya 14 Kanama 2017, mu nama y’umutekano yaguye y’aka karere. Iyi nama yari ihuriwemo n’inzego z’umutekano zikorera muri aka karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge yose igize aka karere ka Gicumbi n’ubuyobozi bw’aka karere.

Iyi nama yari iyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Gaston Karagire.

Umuyobozi w’aka karere yagarutse ku ruhare rw’amarondo mu gukumira no kurwanya ibyaha agira ati:” hari ibyaha bigenda bigaragara hirya no hino mu karere birimo ubujura, urugomo, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi. Kuba ibi byaha bikigaragara, biterwa akenshi n’uko hari ahantu hamwe amarondo adakorwa neza”.

Yakomeje asaba ko amarondo yashyirwamo ingufu agakorwa neza kuko afite akamaro kanini mu kurwanya ibyaha ndetse n’iterambere rikagerwaho nta nkomyi.

Meya Mudaheranwa, yasabye inzego zose gushyiraho ingamba zihamye zo kurwanya ibyaha ndetse zigakomeza ubufatanye mu kubikumira. Yakomeje asaba by’umwihariko abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango, ahubwo mu gihe bafitanye ibibazo bakajya bahita babigeza ku nzego zibishinzwe kugira ngo zibafashe kubikemura.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi Superintendent of Police (SP) Gaston Karagire wari witabiriye iyi nama, yagarutse ku ngaruka mbi z’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane kanyanga ikigaragara muri aka karere. Yavuze ko kuba hari bamwe mu baturage bacyishora mu kunywa cyangwa kuyicuruza ari kimwe mu bibangamiye umutekano. Yavuze ku ngaruka mbi z’ibiyobyabwenge muri rusange zirimo urugomo, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi.

Yasabye abari muri iyi nama cyane cyane Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, kwegera abaturage bakongera ingufu mu kubasobanurira ububi bw’ibiyobyabwenge. Yasabye abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare y’ababikoresha cyangwa abandi bashobora guhungabanya umutekano kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5913 Posts

Politiki

4163 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1032 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

154 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga