• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
15/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Gushakisha abagihumeka nyuma y’abagera kuri 400 bapfuye bazize imyuzure birakomeje

Umwanditsi
August 16, 2017

Mu gihu cya Sierra Leone mu murwa mukuru Freetown, nyuma y’aho imvura idasanzwe igwiriye igateza imyuzure yaguyemo abantu bagera kuri 400, hakomeje ibikorwa byo gushakisha abagihumeka bakozweho n’ibi biza.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Kanama 2017 mu gihugu cya Sierra Leone mu murwa mukuru wa Freetown hakomeje ibikorwa byo gushakisha ababa bagihumeka nyuma y’imvura idasanzwe yateje imyuzure yahitanye abagera kuri 400 kugeza ubu.

Mu ijoro rishyira kuwa mbere w’iki cyumweru tariki 14 Kanama 2017 nibwo imvura idasanzwe yaguye muri iki gihugu cya Sierra Leone maze yibasira bikomeye uduce dutandukanye tw’umurwa mukuru Freetown uri ku nkengero y’Inyanja ya Atalantika, iyi myuzure kugeza ubu haravugwa ko abagera kuri 400 baba barapfuye ndetse ngo hagangirika ibitari bike, abantu bagera mu 3000 bahunze ingo zabo.

Benshi mu bahitanywe n’iyi myuzure bivugwa ko bari bagisinziriye. Abategetsi ba Sierra Leone batangaza ko imibare y’abahitanywe n’iyi myuzure ishobora kwiyongera kuko ngo hari abatari bacye bagishakishwa bamanukiwe n’umusozi ukabagwaho, harimo gukorwa ubutabazi mu buryo bushoboka ngo harebwe niba hari abagihumeka.

Kugeza magingo aya, abantu bivugwa ko bashobora kuba baratwawe n’iyi myuzure ndetse n’abagwiriwe n’umusozi bakaba bataraboneka, barasaga 600 nkuko ikinyamakuru BBC dukesha iyi nkuru kibitangaza.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga