• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
30/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
30/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
30/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Niba Abantu bigishwa Urwango, bashobora kwigishwa n’Urukundo- Perezida Obama

Umwanditsi
August 16, 2017

Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, yatanze ubutumwa bw’Amahoro abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yasabye Isi yose kugira Amahoro.

Ubutumwa bwatanzwe na Barack Obama wabaye Perezida w’Igihugu cy’Igihangange ku Isi, Amerika, Perezida Obama yashyizeho ifoto ye asa n’urimo aganira n’utwana duto tw’amoko atandukanye, maze yandikaho amagambo ya Nelson Mandela.

Perezida Obama yagize ati” Nta muntu uvukana umutima wo kwanga abandi, abaziza ibara ry’uruhu rwabo, aho bakomoka, cyangwa idini ryabo. Niba abantu bigishwa urwango, bashobora no kwigishwa n’urukundo.”

Ubutumwa bwa Perezida Obama wayoboye Leta zunze ubumwe za Amerika akaza gusimburwa na Perezida Trump, buje nyuma y’imyivumbagatanyo yo mu mujyi wa Charlottesville, muri leta ya Virginia, mu burasirazuba bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika. Perezida Obama wahoze ayobora Amerika, yatanze ubu butumwa bw’amahoro ku rubuga rwa Twitter. Ubutumwa bwa Obama, bwabaye ubwa mbere gusomwa n’abantu benshi ku Isi.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Kanama 2017 mu masaha ya mugitondo, ubutumwa bwa Perezida Barack Obama bwari bumaze gusomwa n’abantu bagera kuri Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 800. Abandi bantu hafi Miliyoni enye babukunze

Kugeza ubu, nkuko Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribivuga, Tweet yahigaga izindi zose ni iy’umuririmbyi w’Umunyamerikakazi Ariana Grande yanditse nyuma y’ibitero by’iterabwoba byo mu mujyi wa Manchester mu Bwongereza, nyuma y’igitaramo yari amaze kuhatanga, mu kwezi kwa gatanu gushize. Yo yakunzwe n’abantu miliyoni ebyili n’ibihumbi 700.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga