• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Bane batawe muri yombi nyuma y’ibitero by’ubwiyahuzi

Umwanditsi
August 18, 2017

Nyuma y’ibitero by’ubwiyahuzi hakoreshejwe imodoka, ibitero byabereye mu mujyi wa Barcelona mu gihugu cya Espagne bigahitana abagera kuri 13 kugeza ubu, bane mu bakekwaho ubu bwiyahuzi batawe muri yombi.

Mu mujyi wa Barcelona, Ubu harabarurwa abantu bagera kuri 13 baguye mu bitero by’abiyahuzi bakoresheje imodoka mu mujyi wa Barcelona n’abandi babarirwa mu 100 bakomeretse nkuko bitangazwa n’abategetsi b’i katalonya.

Nyuma y’aho, mu mujyi wa Cambrils naho hakaba havugwa ikindi gitero. Ibi bikaba byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kanama 2017. Kugeza ubu abantu bane bamaze gutabwa muri yombi n’inzego za Police zikorera muri iki gihugu cya Espagne.

Umukuru wa guverinoma muri Espagne, Mariano Rajoy, akaba yahise ajya muri uyu mujyi, ​​aho yagiye kwifatanya n’abahuye n’iri sanganya. Yagize ati” Twifatanyije mu kababaro. Murwego rwo guhagarika ibi bikorwa by’ubugome kandi by’ubugizi bwa nabi.”

Nyuma y’amasaha make muri iryo joro rishyira kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Kanama 2017 ibi bitero bibaye I Barcelona, ikindi gitero cy’abiyahuzi cyabereye i Cambrils mu birometero 120 ugana mu majyepfo ya Barcelona.

Mu masa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2017, nibwo imodoka y’abiyahuzi yaturikiye ahantu hari hateraniye abantu benshi I Katalonya, ahantu hazwi cyane kwakira abakerarugendo benshi. Umushoferi yahise ahunga. Muri icyo gitero abantu 13 bakaba bahasize ubuzima, mu gihe abandi babarirwa mu 100 bahakomerekeye.

Umunyamakuru wari hafi y’aho ibi byabereye nkuko Le Monde dukesha iyi nkuru ibivuga yagize ati” Twahise tubona ambulance nk’eshanu mu minota itarenze icumi, imodoka nto za gipolisi zihagaze i Ramblas hafi ya Plaza de la Katalunya, muri icyo gihe kandi abakerarugendo barimo bahunga.”

Igipolisi cyo muri Espagne cyatangaje ko kugeza ubu kimaze guta muri yombi abantu bane bakekwaho kuba baragize uruhare muri ibyo bitero. Kugeza ubu kandi ntiratangazwa niba umushoferi waburiwe irengero ari uwari utwaye iyo modoka. Batatu mu batawe muri yombi ni abanyamaroke n’undi umwe w’Umunyasipanye.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Murekezi Zacharie / intyoza.com

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga