• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Guverinoma yaseswa ariko urukuta rwasezeranijwe rukubakwa- perezida Trump

Umwanditsi
August 23, 2017

Umukuru w’Igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yongeye kwizeza abanyamerika ko umugambi we wo kubaka urukuta ku mupaka na Mexique akiwukomeyeho, ko nubwo byamusaba gusesa ibikorwa bya Guverinoma yabikora ariko urukuta rukubakwa.

Nk’uko yari yijeje Abanyamerika ubwo yiyamamazaga ababwira ko naramuka atowe azubaka urukuta ku mupaka w’Igihugu cye na Mexique, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kwizeza Abanyamerika ko aho kuva ku butegetsi atabubakiye urukuta ku mupaka uhuza icyo gihugu na Mexique yahagarika Ibikorwa byose bya Goverinoma y’I Washington.

Ibyo PerezidaTrump yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Kanama 2017 ubwo yasuraga abaturage bo mu mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona mu ijambo ryamaze iminota 80. Aha kandi akaba yashinje Abademokarate gushyira guverinoma mu bibazo banga gushyigikira icyo gitekerezo.

Kugeza n’ubu uyu mushinga ukaba utaremezwa n’ubwo hari abavuga ko utazanashoboka bagendeye ku buryo uhenze. Trump yatangaje ko agikomeje umushinga we kandi ngo n’iyo bizamusaba gukuraho Guverinoma ngo arwubake, azabikora.

Yagize ati “Nibiba ngombwa ko na Guverinoma ihagarikwa, tuzabikora twubake urwo rukuta.”

Yakomeje ashimangira ko n’abashinzwe abinjira n’abasohoka kuri uwo mupaka bagaragaje ko ikibazo cy’abimukira cyitaboroheye.

Umupaka wa Mexique na Amerika ureshya na kilometer 3100. Nkuko Daily Telegraphe dukesha iyi nkuru ibivuga, biteganyijwe ko uru rukuta ruzatwara hagati ya miliyari 10 na 12 z’amadolari nubwo hari abandi bemeza ko zizagera kuri miliyari 21, rukubakwa mu myaka itatu n’igice.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Murekezi Zacharie / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga