• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
03/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
03/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
03/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
03/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse

Abapolisi b’u Rwanda 140 berekeje mu butumwa bw’Amahoro muri Haiti

Umwanditsi
August 24, 2017

Ku mugoroba wo ku italiki ya 23 Kanama 2017, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140  barimo 20 b’igitsinagore bagize icyiciro cya 8 (FPU VIII) berekeje mu gihugu cya Hiti  mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu (MINUSTAH).

Ni ku nshuro ya munani itsinda ry’abapolisi bo mu mutwe wa FPU ryoherejwe muri iki gihugu, bakazaba bagize RWAFPU-VIII iyobowe na ACP Yahya Kamunuga.

Iri tsinda rikaba ryasezeweho ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda, wabifurije kuzagira akazi keza no kuzahesha ishema igihugu cyacu; aho yari kumwe n’abayobozi b’amashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Theos Badege akaba  yavuze ko aba bapolisi 140  bazakora ibikorwa bitandukanye byo gufasha mu bijyanye no kubungabunga umutekano w’abakozi n’ibikoresho by’umuryango w’Abibumbye, kubungabunga umutekano w’abaturage ndetse n’ibikorwaremezo.

Iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rigiye muri iki gihugu risangayo abandi bapolisi b’u Rwanda (IPOs) bagera ku 9 bo bakaba bakorayo akazi kajyanye no guhugura ndetse no kongerera ubumenyi abapolisi ba Haiti; rikaba rizamarayo igihe cy’umwaka umwe, aho rigiye gusimbura irindi rigizwe n’abapolisi 160 biteganyijwe ko rizagera i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kanama 2017, ryo ryari riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Faustin Ntirushwa.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5903 Posts

Politiki

4154 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga