• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagarutse bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Umwanditsi
August 26, 2017

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (FPU) 160 bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Faustin Ntirushwa bagarutse mu Rwanda, bakaba bari bamaze umwaka mu gihugu cya Haiti.

Aba bapolisi uko ari 160 bagarutse mu Rwanda bavuye mu gihugu cya Haiti, bari baragiye kubungabunga amahoro n’umutekano mu butumwa bwa Loni buzwi nka MINUSTAH, rikaba ari itsinda ryari ryaragiye muri icyo gihugu ari irya karindwi (FPU VII).

Bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, bakiriwe n’umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda commissioner of Police (CP) George Rumanzi wari uhagarariye ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, akaba yashimye imyitwarire myiza aba bapolisi bagaragaje aho bari baragiye guhagararira u Rwanda.

Aba bapolisi, babaye intangarugero mu gufasha abaturage mu bikorwa binyuranye byo kubabungabungira umutekano n’ibindi birebana no gufasha abatishoboye, dore ko igihe bari bariyo ari nabwo iki gihugu cyahuye n’ibiza by’umwuzure byasize abaturage badafite aho bikinda kandi byose bakabikora bagaragaza ubunyamwuga.

Mu gihe cy’imyuzure muri Haiti, abapolisi b’u Rwanda nti byababuzaga gukora akazi.

CP Rumanzi yababwiye ati”Ubutumwa muvuyemo mubusoje neza, kandi muri biriya bihe bikomeye by’imyuzure Haiti yanyuzemo mwahitwaye gitwari. Mwafashije abanyahaiti bari babategerejeho ubufasha. Mwerekanye ubunyamwuga n’ubwitange bwa Polisi y’u Rwanda kandi igihugu mwari muhagarariye kirabibashimira.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, yavuze ati”Aba bapolisi bagarutse mu rwababyaye bari icyiciro cya 7, bakaba barakoreye akazi kabo mu mujyi wa Jérémie, turabashimira ko basoje inshingano zari zabajyanye neza n’ubwo hari ibibazo bagendaga bahura nabyo, kuko igihe bari bariyo ari nabwo iki gihugu cyahuye n’ibiza by’umwuzure ku buryo gukora akazi kabo byabasabye ubwitange, ariko kubera ubunyamwuga n’umuco w’igihugu cyacu babisohotsemo neza nk’uko ishema ry’akazi bakoze rigaragara mu maso yabo.”

ACP Badege yakomeje avuga ati:” Aba bapolisi bagarukanye imidari y’ishimwe kubera ukuntu bakoze neza akazi kari kabajyanye, batumye icyizere Umuryango w’Abibumbye wahaga u Rwanda kiyongera kandi bakaba basize bubatse umuco mwiza mu gihugu bavuyemo.”

Ku mugoroba wo ku itariki ya 23 Kanama 2017, nibwo itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140  barimo  20 b’igitsinagore bagize icyiciro cya 8 (FPU VIII) bagiye gusimbura aba bagarutse mu Rwanda, iri tsinda ryo rikaba riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahya Kamunuga.

Ubwo itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda basimbura aba baje ryuriraga indege i Kanombe rigiye Haiti.

Kugeza ubu abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro ku Isi yose basaga 1000.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga