• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Angola: Ishyaka rya Perezida Dos Santos umaze imyaka 38 ku butegetsi ryatsinze amatora

Umwanditsi
August 26, 2017

Imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu muri Angola yabaye kuri uyu wa Gatatu iragaragaza ko Ishyaka MPLA rya Jose Edouardo Dos Santos umaze imyaka 38 ari ku butegetsi ari ryo riri imbere mu majwi, rifite  64.57%.

Mu ibarura ry’amajwi y’agateganyo ku bimaze kuva mu matora y’umukuru w’Igihugu cya Angola, imibare itangwa na Komisiyo y’Amatora muri iki gihugu, iragaragaza ko ishyaka MPLA rya Jose Edouardo Dos Santos umaze imyaka 38 ku butegetsi ari ryo riza imbere n’amajwi aho rifite 64.57%.

Komisiyo y’Amatora mu gihugu cya Angola yatangaje ko Ishyaka ritavuga rumwe na Leta UNITA riri kwamagana aya majwi, rivuga ko MPLA iri kwibirwa amajwi.

Iyi mibare y’agateganyo igaragaza ko iri shyaka UNITA ryari rihagarariwe na Isias Samakuva rifite amajwi 24.04%.

Muri aya matora, Ishyaka MPLA ryayoboye Angola kuva iki gihugu cyabona ubwigenge muri 1975 ryari ryatanze João Lourenço ushobora kwegukana insinzi muri aya matora (imibare yatangajwe ni agateganyo).

Nubwo João Lourenço ariwe uzayobora Angola, ishyaka MPLA rizakomeza kuyoborwa na Dos Santos bityo abe ariwe uyobora politiki nini zireba igihugu.

Angola nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, iri mu bihugu bitanu muri Africa bifite ubukungu buzamuka cyane kubera amafaranga ishora cyane cyane mu bucukuzi bw’ibikomoka kuri Petelori nk’uko kugeza ubu imibare itangwa na Banki y’Isi n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari ibyerekana.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Murekezi Zacharie / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga