• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
21/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
21/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
21/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
21/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
21/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
21/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
21/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye

Kwicwa kw’Ingona imwe nti bivuga ko abaturiye Nyabarongo bagomba kwirara

Umwanditsi
August 26, 2017

Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze cyane cyane imirenge ikora ku mugezi wa Nyabarongo barasaba abaturage kutirara bagasubira kuvoma no kugira ibindi bikorwa bakorera muri uyu mugezi ngo kuko hari ingona yishwe, kuko hashobora kuba hakirimo izindi kandi nazo zishobora kubagirira nabi.

Nyuma y’aho hari hashize iminsi havugwa ikibazo cy’ingona ziba mu mugezi wa Nyabarongo zahitanye abantu batatu mu kwezi kumwe babaga bagiye kuvomamo amazi, ubuyobozi bwafashe ingamba zo gushyiramo imitego yo kuzitega, ari nabwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 kanama 2017, imwe muri izo ngona yafashwe n’umutego zatezwe ku gice cy’umurenge wa Mageragere ihita ipfa.

Nyuma yo kwereka abaturage iyo ngona yari yapfuye, aba baturage b’umurenge wa Mageragere bagiranye ikiganiro na Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’uyu murenge, babibutsa ko nubwo hari imwe mu ngona zabaga muri Nyabarongo yapfuye, badakwiye kwirara ngo basubiremo kuko bishoboka ko atariyo yonyine yabagamo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mageragere Ntirushwa Christophe yaravuze ati:” Inzego zose z’igihugu zifite inshingano zo kurengera ubuzima bw’abaturage, ni nayo mpamvu ziba zafashe ingamba nk’izi zo gutega ingona ziba muri uru ruzi zihitana ubuzima bw’abaturage. Ariko tubaramenyesha ko nubwo iyi ipfuye mutagomba gusubira kuvomamo, kwahira ubwatsi bw’amatungo ku nkombe za Nyabarongo, ndetse no guhinga hafi y’uruzi, kuko bishoboka ko atari  iyi yonyine yabagamo.”

Ntirushwa yavuze ko ikibazo cy’ibura ry’amazi cyatumaga abaturage bajya kuvoma muri Nyabarongo batangiye kugikemura, bakaba baratangiye kugeza amavomo mu tugari 5 duturiye umugezi wa Nyabarongo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu nawe yasabye abaturage kwitwararika kwegera inkombe za Nyabarongo kuko hashobora kuba hakirimo izindi.

Ikibazo cy’ingona zagiriraga nabi abaturage baturiye uruzi rwa Nyabarongo ku itariki ya 21 Kanama 2017 cyari cyarahagurukije Umuyobozi w’Intara y’amajyepfo hamwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi na Muhanga, Ingabo, Polisi hamwe n’ubuyobozi bwa WASAC, bigira hamwe uko bafata ingamba zo kurengera abaturage baturiye uru ruzi, banasura aho abaturage bavoma ari naho ingona ziba zibategerereje, abizeza ko ikibazo cy’amazi kigiye gukemuka vuba.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5800 Posts

Politiki

4051 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

993 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga