• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Nkombo: Babangamiwe n’urugendo n’amafaranga batanga bajya kwishyura umusoro I Kamembe

Umwanditsi
August 27, 2017

Abaturage b’ikirwa cya Nkombo mu ntara y’uburengerazuba, nk’abandi banyarwanda barebwa n’itegeko ry’imisoro, baba abishyura iy’ubuta n’indi itandukanye, bahangayikishijwe n’ingendo ndende bakora berekeza I kamembe kwishyura imisoro.

Nk’abandi banyarwanda bose barebwa n’itangwa ry’imisoro n’amahoro, abatuye ikirwa cya Nkombo bari mu ngeri zitandukanye z’abakwa imisoro n’amahoro, baba abacuriza za butike nto n’inini, amasaro akorerwamo ibikorwa byo kogosha, abatanga imisoro y’ubutaka n’indi, bose bitabira kubahiriza itegeko rigena imisoro n’amahoro.

Aba baturage batuye mu kiyaga cya Kivu rwagati ku kirwa cya Nkombo kibarizwa mu karere ka Rusizi, Intara y’Uburengerazuba, bafite ibibazo bitandukanye bibahangayikishije mu kwishyura iyi misoro, bimwe muri ibi bibazo ni nk’ikibazo cy’urugendo rurerure bakora bagiye I Kamembe kwishyura imisoro baba baramaze kudekarara.

Uretse urugendo rurerure bakora mu kujya kwishyura imisoro, banavuga ko bategesha amafaranga ibihumbi bitatu kubwo kutagira ibiro by’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority), bavuga kandi ko nta mabanki bagira bishyuriraho umusoro, no mu gihe baba bagiye kwishyura amafaranga atarenze igihumbi urugendo rwa bitatu ntabwo rugabanuka.

Havugimana Theogene, umuturage utuye mu murenge wa Nkombo akagali ka Rwogo umudugudu wa Nyawenya, yagize ati“ Ndogosha ikibazo tugira cyane ni uko amafaranga igihumbi, twishyura ku kwezi bidusaba ko dutega tukajya kuyishurira kuri banki I kamembe, biratugora, kuko kujya kwishyura amafaranga igihumbi warangiza ugasanga ugiye gutegesha amafaranga igihumbi namaganatanu ugiye ikampembe, urebye  biratugora.” mubyo avugako bifuza, ni uko byaba byiza mu gihe ku murenge wa Nkombo hashyirwa ibiro(Office) y’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro(Rwanda Revenue Authority) akaba ariho hazajya hishyurirwa umusoro batagombye gukora urugendo rurerure rujya I kamembe bambutse I Kivu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo, bwana Rwango Jean de Dieu avugako ikibazo kijyanye na serivise z’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro(Rwanda Revenue Authority) ari ikibazo kigora abaturage kuko bakora urugendo rw’amasaha hafi abiri n’igice bajya I Kamembe kwishyura umusoro.

Yagize ati:“ kubijyanye no kwishyura imisoro ya Rwanda revenue Authority hano mu murenge wa nkombo ni ikibazo koko cyagiye kigaragara. Ubusanzwe hano nta Banki zihari, bivuze ngo ubundi mbere hakiri n’umwagenti(Umukozi ) w’irembo icyo abaturage bakoraga ni ukudekarara  umusoro gusa”.

Gitifu, avugako nyuma yo kudekarara ku mukozi w’irembo aturage bajyaga kwishyurira kuri Banki ziri I Kamembe kuko ngo ku Nkombo hari SACCO gusa kandi ikaba idakorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro (Rwanda revenue Authority) mu kwakira imisoro. Avuga ko ari ikibazo, gusa ubu ngo bari gukorera ubuvugizi muri Rwanda Revenue Authority kugirango barebeko cyakemuka.

Abaturage batuye ku kirwa cya Nkombo iyo bagiye kwishyura imisoro ya Rwanda Revenue Authority kuri Banki ziri I Kamembe, bakora urugendo rungana n’amasaha abiri n’igice mu kungenda ndetse no kugaruka nabwo bagakoresha andi masaha abiri n’igice bavuye I Kamembe, byose hamwe bingana n’amasaha atatu ashobora no kurenga, aha kandi hiyongeraho kwishyura urugendo rw’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Mbonyumugenzi Jean Bosco / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga