• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
27/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
27/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
27/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
27/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Dr Ngirente Edouard, Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda ni muntu ki?

Umwanditsi
August 30, 2017

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda, bwana Ngirente Edouard, yahawe kuba umukuru wa guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 30 Kanama 2017, ni umugabo utari usanzwe uzwi cyane muri Politiki y’u Rwanda nubwo yigeze gukorera Leta. Bimwe mu bimwerekeyeho nibyo tugufitiye.

Dr Ngirente Edouard, yari umukozi muri Banki y’Isi aho yari umujyanama w’umuyobozi Nshingwabikorwa muri iyi Banki ihatse izindi ku Isi( Senior Advisor to Executive Director of World Bank), yabaga muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Leta ya Colombiya.

Mbere yo kujya gukora muri Banki y’Isi, Dr Ngirente Edouard,  yabaye umukozi wa Leta y’u Rwanda aho yakoraga muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi( MINECOFIN). Tariki 30 werurwe 2011 mu nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemereye Dr Ngirente Edouard wari umujyanama mu by’ubukungu muri MINECOFIN guhagarika imirimo ye mu gihe kitazwi.

Tariki 27 Ukwakira 2009 mu nama y’Abaminisitiri yabaye, Dr Ngirente Edouard yagizwe umukozi wa MINECOFIN ushinzwe igenamigambi. Nyuma y’uyu mwanya, yahawe kuba umujyanama mu by’ubukungu muri iyi Minisiteri, uyu mwanya yawuvuyeho asabye ubwe guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Dr Ngirente Edouard, ni inzobere mu by’Ubukungu bushingiye ku buhinzi. Afite impamyabumenyi y’Ikirenga ( PhD). Amashuri abanza yayize i Rwahi, Amashuri yisumbuye ayiga muri Groupe Scolaire de la Salle i Byumba, Amashuri makuru ayiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare. Nyuma yaje gusoreza amashuri makuru muri kaminuza yo mu bubiligi, yabaye mwarimu muri Kaminuza.

Dr Ngirente Edouard, avuka mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Gakenke mu murenge wa Coko hafi y’I Mbirima na Matovu. Dr Ngirente Edouard, afite imyaka 44 y’amavuko, Ni umugabo wubatse afite umugore n’abana babiri.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5898 Posts

Politiki

4149 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

150 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga