• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
16/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
16/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira
16/10/25
Kamonyi-Kayenzi: Kirazira ko ducika intege, INKOTANYI ni urugero rw’ibishoboka-Gitifu Nsengiyumva

Polisi yasobanuye iby’ihohoterwa rivugwa ryakorewe abanyamakuru rikozwe n’abarinda Perezida

Umwanditsi
September 3, 2017

Abanyamakuru bane ubwo bari hafi y’urugo rw’umuryango wa Assinapol Rwigara mu Kiyovu, batangaje ko bagiriwe ihohoterwa n’abasirikare babarizwa mu mutwe urinda umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko nta hohoterwa ryabaye, ko habaye ukutumvikana no kutamenyana neza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege asobanura kuri iki kibazo cy’abanyamakuru n’abarinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu, yagize ati” Abasirikare bagize amakenga y’abantu babonaga bagendagenda, barabegera  ndetse barabibwira…Icyabaye mu bigaragara ni ukutabasha kumenyana no kutumvikana neza, ubundi nta kutumvikana byagombaga kubaho kuko baba abasirikare baba abanyamakuru, buri wese yari mukazi  ke…Abanyamakuru bahise babimenyesha Polisi ihita ibikurikirana birakemuka, nta mpamvu bari kuvuga ko bahohotewe. Polisi yubaha uburenganzira bw’abanyamakuru mu kubona amakuru mu gihe bubahiriza amategeko kandi muri iki gihe nta tegeko ritubahirijwe.

ACP Badege, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yanyomoje ibikomeje kuvugwa ko umuryango wa Rwigara waba ufunze, atangaza ko atari ukuri n’ubwo ngo hari ibyo bakurikiranyweho. Yagize ati: “Nta muntu n’umwe muri bo uri mu maboko ya Polisi kandi Polisi izi ko babonana bikwiye n’ubunganira mu mategeko. Banitaba Polisi igihe cyose babisabwe mu gihe iperereza rikomeje. Basabye ko igihe cyo gukomeza kubabaza cyaba kigijwe inyuma kugirango babanze bavugane n’Umunyamategeko wabo kandi ibi barabyemerewe.”

Ikibazo cy”ihohoterwa ryatangajwe n’abanyamakuru bane bavuga ko bahohotewe n’abarinda umukuru w’Igihugu ubwo bari bagiye gutara inkuru mu Kiyovu aho umuryango wa Rwigara Assinapol utuye , nubwo Polisi y’u Rwanda itangaza ko nta hohoterwa ryabaye ko ahubwo habaye ukutumvikana no kutamenyana neza, byabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nzeli 2017.

 

Intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5890 Posts

Politiki

4141 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga