• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
16/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
16/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
16/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Nyagatare: Gitifu w’Akarere yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda

Umwanditsi
September 7, 2017

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare kuri uyu wa gatatu mu masaha yo kugicamunsi yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere aho akurikiranyweho itangwa ry’isoko mu buryo butemewe.

Amakuru agera ku intyoza.com ndetse agashimangirwa n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba, ahamya ko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare bwana Mugabo Alexis ari mu maboko ya Polisi kuva kuri uyu wa gatatu tariki 6 Nzeli 2017.

IP Jean Bosco Dusabe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’uburasirazuba yahamirije intyoza.com amakuru y’itabwa muri yombi rya Gitifu Mugabo Alexis. Yagize ati” Ni ukuri, Mugabo Alexis Gitifu w’Akarere ka Nyagatare ari mu maboko ya Polisi guhera ejo ahagana saa cyenda n’igice. Akurikiranyweho gutanga isoko ryo kubaka umuhanda uva Nyagatare werekeza Kizinga.”

IP Dusabe, atangaza kandi ko uyu muyobozi, Mugabo Alexis  muri yombi aje akurikira Kayitare Fred wari umukozi ushinzwe iby’amasoko nawe watawe muri yombi na Polisi mu minsi ishize.

Mugabo Alexis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyagatare biteganijwe ko agomba kugezwa imbere y’ubushinjacyaha mu minsi itarenze itanu uhereye igihe yafatiwe nkuko IP Dusabe, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’uburasirazuba yabitangarije intyoza.com.

IP Jean Bosco Dusabe, yatangarije intyoza.com kandi ko nyuma y’itabwa muri yombi ry’uyu mugitifu w’Akarere bwana Mugabo Alexis ngo iperereza rikomeje kugira ngo harebwe niba nta bandi baba barafatanije mubyo akurikiranyweho.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga