• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Kamonyi: Ubwoba ni bwose nyuma y’Inama Rukokoma y’Inzego zibanze

Umwanditsi
September 11, 2017

Abayobozi batandukanye b’inzego zibanze mu mirenge ya Runda, Rugarika hamwe na Gacurabwenge, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Nzeli 2017 bari mu nama ikomeye yagarutse ahanini ku myubakire idakurikije amategeko bamwe muribo bashinjwa kugiramo uruhare, ubwoba kuri bamwe ni bwose nyuma y’inama, biteze ibyemezo bikarishye.

Inama ikomeye(wakwita Rukokoma) yahuje abayobozi b’inzego zibanze b’imirenge ya Runda, Rugarika hamwe na Gacurabwenge barimo; ba Gitifu b’Imirenge, ba Adimini(Admin) b’Imirenge, ba Agoronome, Ushinzwe imyubakire ku Murenge, uhagarariye DASSO ku Murenge n’uw’Akagari, ba Gitifu b’Utugari na ba SEDO batwo, hamwe n’Abakuru b’Imidugudu bose, havuzwe cyane ku mazu yubatswe nta byangombwa. Bamwe muri aba bayobozi bashinjwa kugira uruhare mu buryo butandukanye muri iri yubakwa ritakurikije amategeko n’amabwiriza y’imyubakire, ubwoba ni bwinshi nyuma y’inama kubera gutekereza ku byemezo bishobora kuza bikarishye kuri bamwe.

Iyi nama, abayitabiriye nta wari wemerewe gukoresha Telefone ye ngendanwa mu gihe inama yari ikirimo. Ni inama yaje ikurikira urugendo rwa Guverineri Mureshyankwano w’intara y’amajyepfo waje kwihera ijisho iyi myubakire yavugishije abatari bacye. Iyi nama, uwari ufite urubanza ntabwo yarwitabiriye kuko nta wari wemerewe guhagararirwa.

Abayobozi batandukanye mu karere bayoboye inama.

Bakurikije ibyo babwiwe na Guverineri Mureshyankwano, ubwo yasuraga iyi myubakire, bakurikije ibyo babwiwe muri iyi nama, ubwoba ni bwinshi aho bamwe batekereza ku mpinduka zitandukanye zababaho.

Bimwe mu byemezo byafatiwe muri iyi nama, ni gusenya amazu yose yubatswe adafitiwe ibyangombwa. Iri ni ihurizo rikomeye kuri bamwe, ni ihurizo kandi kuko muri aba bayobozi hari bamwe muri bo bivugwa ko bari mu bubatse inzu barenze ku mategeko n’amabwiriza agenga imyubakire. Amakuru agera ku intyoza.com ahamya ko bamwe muribo bahakanye bagatsemba ko nta nzu bubatse mu gihe ngo bava mu nama hari abahise bashaka uko izo bubatse bazandika kubo mu miryango yabo ya hafi.

Abayobozi batandukanye mu nzego zibanze bitabiriye inama.

Aba bayobozi bemeye ko bagiye gusenya bahereye ku murongo inzu zubatswe nta byangombwa. Kuri uyu wa mbere tariki 11 Nzeli 2017 ubwo intyoza.com yanyuraga mu bice bitandukanye by’iyi mirenge igikorwa cyo gusenya cyari kitaratangira. Ni ihurizo rikomeye, ni umutwaro kuri bamwe mu bayobozi bafite aho bahuriye bya hafi n’abubatse( ku bavugwa ko bahawe ruswa) cyangwa se bafite uko bemereye abubatse binyuze mu mpamvu zitandukanye. Bamwe mu baturage nabo banze kugira aho bajya ngo barebane nuza kubasenyera kandi barubatse hari bamwe muri aba bayobozi babibemereye ndetse banavuga ko batanze amafaranga yabo kuri bamwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga