• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: Hafashwe icyemezo cyo guhagarika Itangwa ry’ibyangombwa byo kubaka

Umwanditsi
September 12, 2017

Ku baturage batuye mu karere ka Kamonyi, ku bashaka kubaka muri aka karere, nta cyangombwa cyo kubaka cyemerewe uwo ariwe wese muri iyi minsi, iki cyemezo kije gikurikira ibibazo by’imyubakire y’amazu atujuje ibyangombwa, amwe yatangiwe gusenywa.

Amakuru y’ifungwa ry’agateganyo ryo gutanga ibyangombwa ku bashaka kubaka ku butaka ubwo aribwo bwose buherereye mu Karere ka Kamonyi yageze ku intyoza.com ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Nzeli 2017. hagenderewe kubanza guhangana n’ibibazo by’iyubakwa ry’amazu yazamuwe nta byangombwa akanazamurwa ahatemewe, amwe yatangiye gushyirwa hasi.

Tuyizere Thadee, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi aganira n’intyoza.com ku murongo wa terefone ngendanwa, yahamije iby’iki cyemezo cy’ihagarikwa by’agateganyo ku gutanga ibyangombwa by’abashaka kubaka mu karere ka kamonyi. Atangaza ko ari icyemezo cy’igihe gito kigamije kugira bimwe kibanza gushyira ku murongo.

Ifatwa ry’iki cyemezo rije rikurikira ibibazo bitandukanye muri aka karere bijyanye n’imyubakire y’inzu zitujuje ibyangombwa zivugwa ko inyinshi zubatswe mu bihe u Rwanda rwari mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Bamwe mu baturage bubatse batangiye gusenyerwa, ibi bibazo kandi by’iyi myubakire bivugwamo abayobozi b’inzego zibanze bashinjwa kugira uruhare mu buryo butandukanye, bamwe muribo muri iyi minsi bari mu bwoba dore ko hari n’abavugwaho nabo ubwabo kubaka inzu nta byangombwa.

Tuyizere Thadee, avuga ku ifatwa ry’iki cyemezo ku basaba ibyangombwa byo kubaka yagize ati” Twahagaritse gutanga ibyangombwa mu myubakire kugira ngo tubanze dukemure ibibazo birimo, ni ngombwa ko tubanza guha bimwe umurongo, ni agahe gato ko kugira ngo iki bagikemure, bagihe umurongo.”

Mu gihe iki cyemezo cyo guhagarika by’agateganyo gutanga ibyangombwa ku bashaka kubaka cyafashwe, Umuyobozi w’agateganyo w’aka karere ka kamonyi Tuyizere Thadee, yatangarije intyoza.com ko ibi bireba umuntu wese wateganyaga gusaba ibyangombwa, uwamaze gutanga ibyangombwa asaba kubaka mbere y’ifatwa ry’iki cyemezo Dosiye ye izigwa nkuko bisanzwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Mafende says:
    September 14, 2017 at 6:06 am

    Ibi ndabona bidasobanutse na gato, none se iyo abantu bubaka nta byangomwa abayobozi bahitamo guhagarika itangwa ryabyo? cyangwa ahubwo bagombye koroshya uburyo ibyangombwa byatangwagamo.

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga