• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abadepite b’Igihugu cya Namibiya bashimye Serivise zitangwa na Isange One Stop Centre

Umwanditsi
September 29, 2017

Mu ruzinduko rw’akazi barimo hano mu Rwanda, itsinda ry’intumwa za Rubanda mu gihugu cya Namibiya, basuye ikigo Isange One Stop Centre, basobanuriwe birambuye amavu n’amavuko y’ikigo ndetse na Serivise giha abakigana.

Itsinda ry’intumwa z’abadepite baturutse mu gihugu cya Namibiya, kuri uyu wa kane tariki ya 28 Nzeri 2017 ryasuye ikigo Isange One Stop Centre gishinzwe kwakira no gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iki kigo gikorera ku bitaro bya Kacyiru, basobanuriwe imikorere yacyo na Serivisi giha abakigana.

Aba badepite, bavuze ko Isange One Stop Centre ari ikigo gitanga serivisi nziza ku buryo ibihugu bya Afurika bikwiye kukigiraho mu gukumira no kurwanya akarengane abagore n’abana bahura nako.

Uruzinduko rwabo muri Isange One Stop Centre, barukoze muri gahunda y’urugendoshuri barimo hano mu Rwanda kuva ku kuwa gatandatu ushize tariki ya 23 Nzeri 2017 rwo kwigira ku Rwanda uko rukumira rukanarwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Nyuma yo gusobanurirwa Serivisi zitangwa na Isange One Stop Centre, umwe muri aba badepite witwa Hilma Nicanor yavuze ati:”Twe nk’abashinzwe gushyiraho amategeko, twafashe icyemezo cyo gukorera urugendoshuri mu Rwanda ngo tuhavome ubunararibonye u Rwanda rufite, ndetse nk’ibihugu bya Afurika tunarwigireho uko twakwita ku baturage bacu.”

Nicanor yakomeje avuga ati:” Serivisi zitangirwa muri iki kigo Isange One Stop centre, ni Serivisi abaturage bacu bakeneye. Twatangajwe n’ibyo twigiye kandi tubonye hano. Ubu bufasha butandukanye butangirwa aha bugamije gufasha abakorewe urugomo, abafashwe ku ngufu n’abasambanyijwe ku ngufu cyane cyane abagore, abakobwa n’abana muri rusange, bukwiye gukwirakwizwa mu bihugu bya Afurika.”

Yavuze kandi ati:’Biteye akanyamuneza kandi bigarura icyizere kubona uwahohotewe aza agahabwa ubu bufasha bwose kandi ku buntu atavuye aho ari, n’iki kiri muri bimwe by’ingenzi tuhigiye kandi bizagirira akamaro abaturage nidusubira mu gihugu cyacu.”

Kuri Isange, aba badepite bakiriwe kandi basobanurirwa imikorere yayo n’umuyobozi wungirije w’ishami ry’Ubuvugizi bwa Polisi y’u Rwanda Chief Superintendent of Police (CSP) Lynder Nkuranga.

CSP Nkuranga akaba yabasobanuriye imikorere ya Isange One Stop Centre n’amavu n’amavuko yayo, aho yababwiye ko yashinzwe ku nkunga ya Nyakubahwa Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame abinyujije mu Imbuto Foundation.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga