• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi-Kayenzi: Ababyeyi b’incike za Jenoside bishimiye itsinda ry’abanyamusambira ryabasuye

Umwanditsi
October 1, 2017

Itsinda ry’abaturage bagera muri 30 bo mu murenge wa Musambira kuri uyu wa gatandatu nyuma y’umuganda ryasuye ababyeyi b’incike za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, baraganiriye bahuza urugwiro.

Ku masaha y’Igicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Nzeli 2017, itsinda ry’abaturage bagera kuri 30 baturutse mu murenge wa Musambira basuye abakecuru b’Incike za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baganiriye bahuza urugwiro.

Ubwo abagize iri tsinda ry’aba baturage bageraga mu mudugudu wa Munyegera mu kagari ka Bugarama aba bakecuru batuyemo, babwiye intyoza.com ko bishimiye gusura aba bakecuru, ko baba bakeneye kubageraho ngo baganire, babamare irungu ariko kandi ngo niba hari n’icyo bafite bagisangire.

Alphonse Ndagijimana, umwe mubagize iri tsinda ry’abaturage basuye aba bakecuru yabwiye intyoza.com ati “Twaje dufite gahunda yo gusura aba babyeyi, twabagezeho tuganira nabo, aba bakecuru b’incike dufite inshingano zo kubaba hafi, twabataramiye, ni bumve ko bafite abana babakunda kandi babazirikana umunsi ku munsi.”

Mu byifuzo by’abagize iri tsinda, ni uko buri wese by’umwihariko abanyakamonyi yajya afata umwanya wo gutekereza kuri aba babyeyi, nti bibe kubatekereza gusa ahubwo no kubasura bakabona ko bafite ababitayeho.

Umwe muri aba babyeyi aganira n’intyoza.com nyuma yo gusurwa, yagize ati“ Twabishimiye, twumvaga twagumya tugatarama tukaganira, bari badufitiye urukumbuzi rwinshi, baradukunda natwe turabashimira, bakoze cyane kuza kureba abakecuru, Ntabwo tukiyita incike twabonye abana.”

Itsinda ry’abaturage baturutse mu murenge wa Musambira, aha bari muruganiriro basabana n’aba babyeyi.

Aba babyeyi, bavuga ko kugira abana nkaba babatekereza, babageraho bakabasura bumva bishimye, basaba ko abafite umutima w’urukundo bajya babageraho bakaganira, bagasabana. Bashimira by’umwihariko abana bo muri AERG biga mu bigo by’amashuri bibegereye ngo kuko bajya babasura ndetse bakabataramira, ibi bibafasha kumva ko bafite abana iruhande, bumva ko bakomeye kandi batari bonyine.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi bwana Innocent Mandera, yabwiye intyoza.com ko igikorwa nk’iki ari icy’ubutwari, ari igikorwa cy’Urukundo, ko aba babyeyi bakeneye kubona ababaganiriza, bakumva ko bitaweho, ko ndetse kubatekereza no kubageraho byakagombye kuba umukoro wa buri wese wiyumvamo umutima w’urukundo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kayenzi, butangaza ko mu rwego rwo gutuma aba bakecuru batigunga, bafata umwanya bakabasura, bakabaganiriza ndetse bakanamenya umunsi kuwundi uko biriwe, baraye nuko baramutse.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga