• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

ADEPR: Pasitori Sibomana, Pasitori Rwagasana na bagenzi babo bambuwe umwambaro w’ubupasitori

Umwanditsi
October 7, 2017

Ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR bwambuye burundu umwambaro w’Ubupasitori abari abayobozi b’itorero n’abandi bafite inshingano z’ubupasitori nyuma yo gushinjwa guhemukira itorero.

Umuvugizi mukuru w’itorero rya ADEPR, Rev. Ephraim Karuranga yatangarije intyoza.com kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2017 ko abari bafite inshingano z’ubupasitori mu itorero rya ADEPR ndetse bamwe banabaye abayobozi bakuru baryo ko bazambuwe burundu ko kandi ari icyemezo kitajuririrwa.

Abo bambuwe inshingano ni; Rev. Pasitori Jean Sibomana wari umuvugizi w’itorero, Bishop Thomas Rwagasana wari umuvugizi wungirije w’itorero, Eng. Theophile Sindayigaya wari ushinzwe inyubako mu itorero, Pasitori Gasana Valens wari ushinzwe icungamutungo, Pasitori Salton Niyitanga.

Rev. Karuranga, atangaza ko uwari muri Dosiye wese mu barezwe akaba yari afite inshingano mu itorero ngo yazambuwe burundu.

Rev. Karuranga Ephraim, umuvugizi mukuru wa ADEPR yatangarije kandi intyoza.com ko kuba aba bose bambuwe inshingano z’ubupasitori mu itorero nti havugwemo Madamu Mutuyemariya Christine wari ushinzwe ubutegetsi n’imari mu itorero ko we ari Umulayiki atari umupasitori.

Kwamburwa inshingano z’ubupasitori mu itorero ADEPR kw’aba bahoze ari abashumba ndetse bamwe muribo bakaba bari mu buyobozi bukuru bw’itorero ngo biterwa no kuba baragiriye ubuhemu itorero nkuko Rev. Karuranga Ephraim yabitangarije intyoza.com. ku bijyanye no kuba bakomeza kwitwa abakirisito mu itorero ngo nabyo bifite urundi rwego rubishinzwe, icyo bakoze ni ukubambura ubupasitori.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga