• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Kamonyi: Ubwicanyi bwa kabiri nyuma y’amasaha macye, umumotari yishe ateye icyuma mugenzi we

Umwanditsi
October 25, 2017

Mu kagari ka Kabagesera mu murenge wa Runda, mu ijoro ryakeye umumotari yishe mugenzi we akoresheje icyuma yamuteye mubugabo, uwishe mugenzi we yatawe muri yombi ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda.

Umumotari witwa Ruterana Edouard wari utuye mu mudugudu wa Muhambara, akagari ka Kabagesera mu murenge wa Runda yishe ateye icyuma mugenziwe w’umumotari witwa Nyandwi Pierre babanaga munzu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kabagesera, bwana Bikorimana Eric yabwiye intyoza.com ko amakuru y’iyicwa rya Nyandwi yamenyekanye mu ijoro ry’uyu wa kabiri tariki 24 Ukwakira 2017 ahagana saa sita z’ijoro ariko ko ubwicanyi bwabaye mu ma saa yine z’ijoro.

Bwana Bikorimana, yatangarije kandi intyoza.com ko ngo intandaro y’ubu bwicanyi yaturutse ku kutumvikana hagati y’aba bamotari babiri ubwo Nyandwi Pierre wishwe ngo yashakaga kwimuka maze umugore wa Ruterana akamufasha kwimuka ari nabyo byakuruye nyuma intonganya zavuyemo ko Ruterana Edouard atera icyuma mu bugabo uyu mugenziwe babanaga.

Umumotari Ruterana Edouard, nyuma yo gutera icyuma mugenziwe Nyandwi Pierre yahunze yerekeza mu isantere ya Nkoto aho ngo yafashwe n’Inkeragutabara zari ku irondo maze ahita yerekezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda.

Amakuru agera ku intyoza.com ahamya kandi ko uyu mu motari wishe mugenzi we avuka mu kagari ka Muganza, umudugudu wa Rubona. Aka kagari ka  Muganza gahana imbibi n’akagari ka Gihara kiciwemo umugabo wishwe n’umuvandimwe we mu masaha atagera kuri 30 ubu bwicanyi bubaye.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. mahoro says:
    October 25, 2017 at 10:04 am

    a kamonyi les problemes sont diffisure a repondre.toujour?

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga