• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
03/09/25
Kamonyi-Musambira: Imihigo duhiga ikora k’Ubuzima bw’Abaturage, dusabwa kujyanamo-Gitifu Nyirandayisabye Christine
03/09/25
Kamonyi-Rukoma: Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 yishe mugenzi we wUmuhungu amuteye icyuma
03/09/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Ukekwaho ubugizi bwa nabi yarashwe arapfa
03/09/25
Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira

Gicumbi: Gitifu w’Akarere n’abakozi babiri batawe muri yombi

Umwanditsi
November 2, 2017

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru hamwe na babiri mu bakozi b’Akarere batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda. Bakurikiranyweho kunyereza umutungo hamwe no gukora inyandiko mpimbano.

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi bwana Bernard Bihezande hamwe na bwana Jacques Nkezurundi, umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu karere ndetse na Mukunzi Phocas nawe w’umukozi mu ishami ry’imiyoborere, yemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru intyoza.com ku murongo wa terefone ngendanwa.

IP Gasasira yagize ati: Ayo makuru niyo, uwambere ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi witwa Bihezande Bernard, hakaba n’undi witwa Nkezurundi Jacques, umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Gicumbi, aba bombi bagashwe ku mugoroba w’ejo tariki ya mbere Ugushyingo 2017, bahise bafungirwa kuri Sitasiyo ya Byumba mu karere ka Gicumbi. Uyu munsi tariki ya 2 Ugushyingo 2017 hafashwe undi witwa Mukunzi Phocas, nawe ni umukozi ushinzwe imiyoborere myiza, bose uko ari batatu bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, aho bicaye bakandika inyandiko bagaragaza ko hari ibikorwa bitandukanye byakozwe, iyo nyandiko ikaba yarasabaga ko akarere kakwishyura ibikorwa bitabayeho bifite agaciro ka Miliyoni icumi(10,000,000Fr) ariko baza kugira amahirwe macye inyandiko ifatwa amafaranga atarasohoka.”

IP Gasasira, yatangarije intyoza.com ko iyi nyandiko nayo ubwayo igize icyaha, kwicara ugahimba inyandiko, ko habaye ibikorwa kandi mu by’ukuri bitarabayeho, ni icyaha kihariye kivuga ku kwandika inyandiko irimo ibinyoma cyangwa se itavuga ukuri.

Ibyaha aba bakozi b’Akarere ka Gicumbi barimo na Gitifu wako bakurikiranyweho byose bihanwa n’amategeko nkuko IP Gasasira yabitangarije intyoza.com, nibyo bakurikiranyweho mu gihe ngo iperereza rikomeje aho ngo bagomba kugezwa  imbere y’ubushinjacyaha nkuko amategeko abiteganya.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5856 Posts

Politiki

4107 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

82 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga