• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa
30/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
30/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
30/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi

Kamonyi: Imiryango 20 y’Abasigajwe inyuma n’amateka bahawe ihene 40 z’amashashi n’Inyagazi

Umwanditsi
November 10, 2017

Fondasiyo Gasore, yatanze ihene z’Amashashi n’Inyagazi 40 ku miryango 20 y’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Musambira mu tugari dutandukanye, basabwe kuzifata neza zikazabafasha kwiteza imbere. Buri muryango wahawe ihene 2.

Imiryango 20 y’Abaturage basigajwe inyuma n’amateka batishoboye bo mu murenge wa Musambira, kuri uyu wa gatanu ku gicamunsi tariki 10 Ugushyingo 2017 bahawe ihene 40. Babwiye intyoza.com ko bafite ibyishimo byo guhabwa izi hene, ko bagiye kuzifata neza zikazabafasha kwikenura mu bibazo bitandukanye byari umuzigo uturwa abandi.

Abaturage bari begereye imodoka yari ipakiye ihene bari bagiye guhabwa.

Bimwe muri ibi bibazo bavuga ko byari umuzigo bahora batura abagiraneza ndetse na Leta, birimo icyari kibakomereye cyo kwishyura ubwisungane mu kwivuza. Bavuga ko kuva bahawe izi hene zizabakemurira byinshi ubwo zizaba zitangiye kororoka, bavuga kandi ko no kubafite ubutaka bazabona ifumbire iturutse kuri aya matungo, bazishyurira abana minerivale, bazagura akambaro n’ibindi.

Bagambiki Jean Marie Vianney, umwe mubahawe ihene yabwiye intyoza.com ati ” Ndishimye cyane kuko ihene zororoka vuba, nabagaho ntekereza ngo nzivuza nte, nzabona nte Mituweli ariko ni zimara kororoka, kimwe mubyo nzakemura bwa mbere ni Mituweli, bizamfasha kandi kwigira. Izihene kandi, zije kudufasha guhindura amateka, ndashima nkomeje uyu muterankunga utwibutse, yari yanaduhaye mituweli vuba aha, ndashima na Leta ituzirikana.”

Gasore Serge nabo bazanye, bari mu gikorwa cyo guha abaturage ihene.

Adela Nahimana, atuye mu kagari ka Karengera, yagize ati” Birandenze cyane, nta handi nabonye umukene nkange ahabwa ihene ebyiri icyarimwe, nshimiye Imana kuko mbona ari ubuyobozi bwiza budutekerezaho. Ijambo abasigajwe inyuma n’amateka ntabwo nkiryemera, mbona hari aho tumaze kugera kuko ubuyobozi bwacu busigaye butwitayeho, budutekereza. Mbere twari twarahejwe kuko tutari tuzwi, najyaga mbona mituweli bingoye ariko ubu bampaye intangiriro yo kugirango nanjye nge mbasha kuyitangira, ntabwo nzongera kujya ntegereza ahubwo ngiye kuzajya ntangirana n’ukwezi nishyure Mituweli ku gihe ntawe ntuye umutwaro. Gasore se namushimra nte ko bindenze.”

Gitifu w’Umurenge wa Musambira ashyikiriza umuturage ihene ebyiri yagenewe.

Gasore Serge wahaye aya matungo magufi (Ihene)abaturage, yabwiye intyoza.com ati ” Icyo twifuza gikomeye ku baturage, ni ukugira ngo aya matungo bayafate neza, bayafate nk’amatungo yabo abafashe kwiteza imbere, turifuza ko baba abanyarwanda bigira aho kuba abo duhora dushakisha uko twabishyurira Mituweli. Aya matungo azabafasha gukemura ibibazo bitandukanye nko kwishyurira abana amashuri, kubona ifumbire kugura umwambaro tudasize ubwisungane mu kwivuza(Mituweli) n’ibindi.

Uwahabwaga ihene yabanzaga gusinya amasezerano n’ubuyobozi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Musambira bwijeje aba baturage gukomeza kubaba hafi, bwabasabye kandi kutazuyaza bagana ubuyobozi mu gihe bagize ikibazo, bwasabye kandi aba baturage kuba inyangamugayo mu kutarya no kutagurisha aya matungo ahubwo bakayafata neza akabateza imbere. Buri wese wahabwaga ihene yasinyanaga n’ubuyobozi amasezerano akubiyemo ko yiyemeje gufata neza amatungo ahawe ndetse no kuzoroza mugenzi we mu gihe aya matungo azaba yororotse. Mu ntangiriro z’ukwezi kw’Ukwakira 2017 Gasore Serge yari yishyuriye Mituweli abasigajwe inyuma n’amateka 67 ari nabwo yari yabasezeranije ko azagaruka vuba kubaha ihene.

Mu muhanda byari ibyishimo ku baturage bari bahawe ihene.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5899 Posts

Politiki

4150 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1024 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga