• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Rusizi na Rubavu: Polisi yafatiye Miliyoni 72 mu bavunja binyuranije n’amategeko

Umwanditsi
November 27, 2017

Mu mikwabu yakoreye mu bavunja amafaranga mu buryo butemewe mu turere twa Rusizi na Rubavu mu mpera z’icyumweru gishize, mu bihe bitandukanye, Polisi yafashe amafaranga afite agaciro karengaho miliyoni 72 y’amanyarwanda ndetse inafatira abantu batanu muri ibyo bikorwa; babiri mu karere ka Rubavu na batatu muri Rusizi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, IP Eulade Gakwaya avuga ko amafaranga yafashwe ari mu bwoko umunani bw’amafaranga, akaba ari kimwe mu bikorwa bikomeza ngo harwanywe ubuvunjayi butemewe.

IP Gakwaya yagize ati:” Umwe mu bakekwa wafatiwe muri Rubavu yafatanywe 50,638,000 y’amanyarwanda; amadolari y’Amerika 3,637; amafaranga ya Kongo angana na 2,390,000 ndetse n’amashilingi ya Uganda, Amarundi, amapawundi, amayero n’ayo muri Mozambike.”

Yongeyeho ati:” Aba bakekwa bakoraga ibikorwa byo kuvunja bihishe mu buryo bwinshi; bamwe babikoreraga mu maduka yabo, abandi bakodeshaga hafi y’ibigo by’imari bisa nk’aho ari ibyo bigo bihavunjira nyamara atari byo.”

Iki gikorwa cyo kubafata cyagenze neza kije gikurikira ikindi cyabaye mu kwezi gushize, aho umugore yafatiwe mu karere ka Huye ajya Rubavu afite miliyoni 53 z’amanyarwanda, amakuru akaba avuga ko nayo yari yavunjishijwe muri buriya buryo.

Bikavugwa kandi ko uriya mugore akorana n’abandi babiri mu buvunjayi butemewe, yari yaturukanye I Rubavu 43,ooo by’amadolari agiye kuyavunjisha I Kigali ,akaba yarafashwe ari mu nzira asubirayo.

Amategeko akaba avuga ko nta muntu uwo ari we wese wemerewe gucuruza cyangwa kuvunja amafaranga atabifitiye uburenganzira ahabwa na banki nkuru y’igihugu.

Banki nkuru y’u Rwanda ikaba itangaza ko, ibiro by’ivunjisha byemewe mu Rwanda ari 91 gusa kugeza ubu, birimo 59 biri mu Mujyi wa Kigali, mu karere ka Rubavu hakaba ibiro  icumi, naho Rusizi hakaba umunani.

Nk’uko amategeko agenga ibiro by’ivunjisha abivuga, ngo kugirango bemerere ibiro gukora aka kazi mu Rwanda, bigomba kuba bifite imari shingiro ya miliyoni 50 z’amanyarwanda cyagwa ayo bingana mu yandi y’amahanga mbere yo gutangira  habariwemo na miliyoni 10 yashowe mu bikorwa bitangira umushinga.

Bigomba kuba bifite kandi ibikoresho bya ngombwa mu ivunjisha birimo akuma gafasha mu kuvumbura amafaranga y’amiganano, ibyuma bifata amashusho bigenzura ibikorerwamo n’ibindi bikenerwamo mu buryo rusange.

Bigomba kandi kuba ibyangombwa byuzuye n’ubuyobozi buzwiho ubunyangamugayo ndetse n’ikoranabuhanga rifasha mu kwegeranya no kubika amakuru yose ku ivunjisha rihakorewe.

Ingingo ya 433 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ko, umuntu wese ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y’igihugu cyangwa y’amahanga atabifitiye uburenganzira ahanishwa igifungo kuva ku mezi atadatu kugeza ku myaka ibiri cyangwa ihazabu ya miliyoni 3 z’amanyarwanda.

IP Gakwaya mu gusoza agira ati:” Iyo ibiro by’ivunjisha bitanditswe mu byemewe, bivuga ko bitishyura imisoro, haba hari amafaranga acaracara mu buryo butemewe, ibi byose bigusha agaciro k’ifaranga nabyo bikurura  ikoreshwa nabi ryayo.”

 

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga