• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yateze ibiceri 200 gusa atsindira 2,465,813
19/11/25
HOWO(HOHO) ishobora kuba atari ikibazo, ahubwo abazitwara-ACP Boniface Rutikanga
19/11/25
Kamonyi-Rugalika: Hasojwe icyumweru cy’Umuryango hasezerana abarimo umaze imyaka 50
19/11/25
Ruhango-Kabagali: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho Ubujura bw’Intsinga z’Amashanyarazi yari atwaye

Rubavu: Amashyuza yabaye imari ikiza indwara agatanga n’akazi

Umwanditsi
December 4, 2017

Amashyuza yo mu murenge wa Nyamyumba, ni amazi aturuka mu butaka afite ubushyuhe bugera ku kigero cya Dogere serisiyusi 80 z’ubushyuhe, abatari bake barayayobotse bizera ko akiza indwara, akamara amavunane n’umunaniro, abandi bayakuramo agafaranga bakikenura bagahunga ubukene n’ubushomeri.

Amazi y’amashyuza mu karere ka Rubavu aboneka ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ava mu butaka afite ubushyuhe buri hagati ya Dogere Serisiyusi 70-80. Abaturage batari bake baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu barayagana, bizera ko aborohereza, abakiza, akabavura uburwayi butandukanye.

Abaganiriye n’intyoza.com ubwo umunyamakuru wayo yasuraga ahaherereye aya mazi mu murenge wa Nyamyumba ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, batangaza ko amashyuza yabaye imari ikiza uburwayi, ivura amavunane, umunaniro n’izindi ndwara, hari kandi bamwe bahakora bakahakura amaramuko, abandi bagatandukana n’ubushomeri.

Kanakuze mu mazi y’amashyuza, ayizeramo umuti w’uburwayi afite.

Marie Kanakuze, afite imyaka 70 y’amavuko, atuye mu kagari ka Rango ho mu murenge wa Nyamyumba, yabwiye intyoza.com ko akunda kuza akaryama mu kidendezi gito cy’aya mazi y’amashyuza ngo kuko kuva yarwara ukuguru akivuza ndetse akagirwa  inama yo kuhayoboka uburwayi bwe bugenda bworoha, kutayageramo ngo nibyo bibazo.

Yagize ati ” Ndaza nkamaramo amasaha abiri, natangiye kuzamo kubera uburwayi bw’ukuguru, mfite ikibazo cy’imitsi, iyo maze kabiri ntaza mu mashyuza mba numva imitsi imeze nk’iyaboshye, nta mahoro mba mfite, aya mashyuza aramvura, akanyorohereza, abarwaye rubagimpande biroroha, iyo uvuyemo wumva umeze neza.”

Bikorimana, akorera ku mashyuza akazi ko kunanura imitsi(massage).

Bikorimana Jean Damascene, akora ibijyanye no kunanura imitsi(Massage) akoresheje amazi y’amashyuza, yabwiye intyoza.com ko amaze imyaka ibiri aribyo akora ko kandi bimubeshejeho, avuga ko yabyigishijwe n’umushimwa waje akabibahuguramo, yabashije kwiyishyurira amashuri yisumbuye kandi ngo aracyakomeza gutera imbere.

Aha ni ahapfupfunuka amazi y’amashyuza.

Sawuti Azali, ayobora Koperative COOPLKI, ishinzwe kubungabunga amashyuza n’uburobyi mu Kiyaga cya Kivu. Yabwiye intyoza.com ko basabye umurenge n’akarere kuhabaha bakahitaho ngo kuko mbere hari umwanda ndetse n’akajagari, aho bahagereye(bahahawe by’agateganyo) ngo bahakorera isuku, bahitaho, uje kuhasura yishyura amafaranga magana abiri y’u Rwanda ariyo avanwamo ahemba abakozi bahitaho, hari kandi ngo n’abaza kuyogamo bakanakorerwa massage, umuntu umwe yishyura amafaranga y’u Rwanda kuva kuri magana atanu n’igihumbi ngo yakumva aguwe neza akaba yarenzaho.

Itunganywa neza ry’aya mazi y’Amashyuza, Sawuti hamwe na Koperative ayoboye bifuza ko ubuyobozi bwabemerera hagatunganywa neza, hakaba habyazwa umusaruro. Ubuyobozi ngo buramutse bubyemeye basanga hazatanga akazi kandi hakinjiriza Igihugu amafaranga, hakaba agace k’ubukerarugendo kabyazwa umusaruro.

Mbere yo gukorerwa massage, ubanza gushyira ibirenge mu mucanga uba ushyushye igihe kingana n’iminota igera muri itanu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5916 Posts

Politiki

4166 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1034 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

155 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga