• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Abamirisitiri babiri bahagaritswe muri Guverinoma y’u Rwanda

Umwanditsi
December 6, 2017

Minisitiri Nsengimana Philbert wari ushinzwe Minisiteri y’ Ikoranabuhanga ndetse na Minisitiri Malimba Papias w’Uburezi bahagaritswe muri Guverinoma y’u Rwanda. Bahise basimbuzwa byihuse.

Minisitiri ushinzwe Ikoranabuhanga n’itumanaho bwana Jean Philbert Nsengimana hamwe na Minisitiri Papias Malimba wari ushinzwe Minisiteri y’Uburezi bakuwe mu buryo butunguranye muri Guverinoma.

Ikurwa muri Guverinoma ry’aba ba Minisitiri uko ari babiri, rije mu gihe ku munsi w’ejo tariki 5 Ukuboza 2017 hari hateranye inama y’Abaminisitiri iyobowe na Perezida wa  Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ariko mu byemezo by’iyi nama y’Abaminisitiri yateranye bakaba batari ku rutonde rw’abari  bagize icyo bakorwaho cyangwa se bavugwaho.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda bwana, Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa gatatu tariki 6 Ukuboza 2017, Perezida wa Repubulika y’u  Rwanda, Paul Kagame ashingiye ku bubasha ahabwa n’Amategeko, yashyize mu myanya bwana Minisitiri Eugene Mutimura kuyobora Minisitiri y’Uburezi aho asimbuye bwana Dr Papias Musafiri Malimba. Yashyizeho kandi Minisitiri mushya w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho ariwe bwana Jean de Dieu Rurangirwa, uyu aje asimbura bwana Jean Philbert Nsengimana wayoboraga iyi Minisiteri mu gihe kitari gito gishize.

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda bwana Dr Edouard Ngirente, Perezida Paul Kagame uyoboye Repubulika y’u Rwanda yanashyizeho abandi bayobozi bakuru batandukanye nk’uko bigaragara muri iri tangazo.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga