• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Kamonyi-Musambira: Imbwa yariye abantu batanu, babiri muribo birakomeye

Umwanditsi
December 11, 2017

Imbwa bikekwa ko ari iy’umugabo utuye mu kagari ka Karengera mu murenge wa Musambira yariye abantu batanu. Batatu mubo yariye ni abo mu Kagari ka Cyambwe abandi ni abo mu kagari ka Karengera. Ntawe uramenya niba nta bandi yaba yariye. Abo yariye bajyanywe kubitaro.

Abantu batanu mu tugari tubiri two mu murenge wa Musambira bariwe n’imbwa kuri uyu wa mbere tariki 11 ukuboza 2017, bajyanywe ku kigo nderabuzima nacyo kibohereza ku bitaro bikuru bya Remera Rukoma ngo babashe gukurikiranwa. Babiri muri batanu yabariye bikomeye.

Barongerwa Elisee, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyambwe ari naho iyi mbwa yariye abantu benshi, avugana n’umunyamakuru w’intyoza.com ku murongo wa terefone ngendanwa yavuze ko iyi mbwa yariye abantu batatu bo mu kagari ke, ikarya na babiri bo mukandi kagari ka Karengera, avuga ko amakuru yatanzwe n’abaturage agaragaza ko nyiri iyi mbwa ari umugabo utuye muri Karengera. Gusa avuga ko bataramubona ndetse n’iyi mbwa bayibuze nyuma y’uko iriye aba bantu.

Yabwiye intyoza.com ati ” Yariye batatu bo muri Cyambwe naho babiri ni abo muri Karengera. Imbwa barimo barakeka ko ari iy’umugabo wo muri Karengera witwa Alfred, yahise igenda ntayo twabonye, harimo babiri yariye ku buryo bukabije, bose bajyanywe ku kigo nderabuzima ariko boherejwe kubitaro.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyambwe, bwana Barongerwa Elisee yabwiye intyoza.com kandi ko ikibazo cy’imbwa zirya abantu cyaherukaga kumvikana mu kagari ayobora mu myaka ibiri ishize. Iyi mbwa iriye abantu mu gihe hamaze iminsi abantu batunze imbwa bakangurirwa gufata amatungo yabo ndetse no kuyakingiza, nta gihe gishize kandi bamwe mu baturage muri aka karere ka Kamonyi bataka ko imbwa zibarira amatungo none zadukiriye abantu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga