• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Itangazamakuru ryo mu Rwanda rigomba gushingira ku “Abanditsi-Editors” bashoboye-Pax Press

Umwanditsi
December 16, 2017

Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro-Pax Press, ufatanije na zimwe mu nzego zireberera itangazamakuru, kuri uyu wa gatanu tariki 15 ukuboza 2017 baganiriye na bamwe mu bayobozi b’ibitangazamakuru, abanditsi bakuru-Editors ku kunoza umwuga bakora. Bahurije ko gukomera kw’itangazamakuru kuri mu biganza by’abanditsi bakuru-Edotors bashoboye.

Mu biganiro byahuje Pax Press, abafatanyabikorwa bayo bareberera itangazamakuru aribo; Inama nkuru y’itangazamakuru(MHC), Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura(RMC), hamwe na ARJ-Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, baganiriye na bamwe mu bayobora Ibitangazamakuru, abanditsi bakuru-Editors babyo ku kunoza umwuga bakora. Bahamya ko Gukomera kw’itangazamakuru kuri mu maboko y’Abanditsi bakuru(Editors) bashoboye.

Ubuyobozi bwa Pax Press, butangaza ko bwiteguye gufasha itangazamakuru by’umwihariko abanditsi bakuru-Editors, bubaha amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi bu bafasha kugira ubushobozi butuma basohora inkuru zifite ireme.

Ayanone Solange, umwe mu bayobozi muri Pax Press agira ati ” Abanyamakuru kenshi babona amahugurwa, nyamara abanditsi bakuru(Editors) ari nabo bagira ijambo rya nyuma ku nkuru zisohoka usanga badakunze guhugurwa. Uwo muntu ufite uruhare mu nkuru igomba gusohoka agomba guhabwa ubumenyi, n’ubwo abenshi muribo bize itangazamakuru ariko hagomba kubaho kongera ubumenyi n’ubushobozi, agahugurwa kuri politiki zinyuranye zikorwaho inkuru. Kubyumva kwe ni nako gufasha wa munyamakuru bityo iyo nkuru igasohoka ifite ireme kuko aba akora ibyo yumva.”

Akomeza agira ati ” Turashaka gufatanya n’inzego zishinzwe itangazamakuru ngo aba bantu bahugurwe, babone ubumenyi butuma bakora umurimo koko bawuzi, nkuko uwize amategeko atabyuka ngo ajye kuburanira umuntu, n’uyu mwuga ugomba gukorwa n’uwumva neza kandi wabihuguriwe. Turashaka gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’inkuru zasohokaga zidafite ireme.”

Abayobozi b’ibitangazamakuru hamwe n’Abanditsi bakuru babyo bari muri iyi nama, bahurije ku kugaragaza ko hakenewe ubumenyi buhagije, amahugurwa kandi atari ay’umunsi umwe, basabye ko bahugurwa byimbitse bityo bigafasha mu gutambutsa inkuru zifite ireme kandi zujuje ubunyamwuga.

Abayobozi b’ibigo bireberera itangazamakuru mu Rwanda bari muri iyi nama, bahuriza ku kwemera ko amahugurwa agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi abanditsi bakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye akenewe, ko bazakomeza gushaka uburyo bikorwamo kandi ayo mahugurwa agakurikiranwa hagamijwe kurebwa niba abyazwa umusaruro.

Dr Christopher Kayumba, umwanditsi akaba umushakashatsi n’umwarimu muri Kaminuza, yasabye abayobozi n’abanditsi bakuru b’ibitangazamakuru kudakora nk’abazafunga ejo, ko bagomba kumva ko ibyo bakora ari ibiramba ndetse agaciro biha ariko ubakeneye azaheraho abasanga bitewe n’ibyo abona bafite cyangwa se aho bamugeza.

Benshi mu bayobozi n’abanditsi bakuru bitabiriye iyi nama bifuje ko hashyirwaho mu buryo bufatika ibigomba kugenderwaho k’umwanditsi mukuru mu gitangazamakuru( Standards) umuntu ntabyuke yumva ko agomba kuba umwanditsi mukuru mu gitangazamakuru uko abishaka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga