• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
01/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
01/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
01/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Kamonyi: Urusengero umusozi w’ibyiringiro ruravugwamo ubusambanyi no gusenya ingo za bamwe mu bakirisitu

Umwanditsi
January 7, 2018

Bamwe mu bakirisitu mu itorero umusozi w’ibyiringiro ngo baba basigaye bajya mu masengesho ( ibyo bita ibyumba) batagamije gusa gusenga, ngo hadutse ikiswe ku marana irari. Abagabo 2 n’abagore babiri ngo baherutse kuva mu mwuka wo gusenga bakinjira m’uwo ku marana irari, hari kandi umugore w’umukirisitu ushinjwa gupapura mugenzi we umugabo basengana.

Amakuru agera ku intyoza.com avugwa na bamwe mu bakirisitu ndetse na bamwe mu baturage baturiye urusengero umusozi w’ibyiringiro, avuga ko kumarana irari( imvugo igezweho mu bakirisitu bamwe) bigenda bisimbura amasengeaho asanzwe yo kwiyegereza Imana.

Umwe muri aba baganiriye n’intyoza.com yagize ati” Ibisigaye bibera muri uru rusengero biteye agahinda, birababaje, abagabo babiri n’abagore babiri ( tutari butangaze amazina) baherutse gusambanira muri uru rusengero.” Ibi bikorwa, ngo ntabwo bikitwa ubusambanyi bweruye ku bakirisitu, bamwe babyise kumarana irari.

Undi we yagize ati ” Abakirisitu batatu barimo abagore babiri b’abarimu mu kigo kimwe kiri muri uyu murenge n’umugabo w’umwe muri aba bagore, baherutsegukora agashya aho umwe muri aba bagore yateye gapapu mugenzi we akamutwara umugabo we.”

Bamwe mu barimu bigisha mu kigo kimwe n’aba barimu kazi, babwiye intyoza.com ko mu itangira ry’amashuri bazahana batababariye uyu mugenzi wabo watwaye umugabo wa mugenzi wabo.

Umwe mu bashumba b’itorero Umusozi w’ibyiringiro i Runda, ku murongo wa terefone ngendanwa yabwiye intyoza.com ko amakuru y’ubu busambanyi mu itorero abereye umushumba atariyo, ko abayavuga bagamije gusenya itorero no kuriharabika, gusa yemera ko aba barimu kazi umwe yakoze gapapu agatwara umugabo wa mugenzi we nubwo avuga ko ubu batakiri abakirisitu ayobora.

Urusengero umusozi w’ibyiringiro by’umwihariko uru ruherereye mu murenge wa Runda, rwakunze kuvugwamo ibibazo bitandukanye by’amakimbirane aho yahereye ku mugabo n’umugire barushinze. Umugabo yaje kwirukana umugore we n’abakirisitu munrusengero avuga ko ari inzu ye yari yarabatije, bayivuyemo bajya gushaka ahandi urusengero ku muhanda w’itaka ugana i Gihara hafi n’ahitwa kugiturusu. Ubu umugore yakomeje umurimo  w’ibwirizabutuma akomeza urusengero afite i Kigali naho uru rufite abandi baruyoboye, umugabo nawe biravugwa ko yashinze itorero rye bwite adahuriramo n’umugore cyane  ko banamaze gutandukana nk’umugabo n’umugore.

Apotre Liliane Mukabadege, niwe washinze urusengero Umusozi w’ibyiringiro, umunyamakuru w’intyoza.com yamuhamagaye kenshi yanga gufata Telefone, yamwoherereje ubutumwa akoresheje terefone yanga gusubiza, igihe azabonekera agashaka kugira icyo avuga ku bibazo by’ubusambanyi no gusenya ingo kwa bamwe mu bakirisitu b’itorero yashinze, intyoza.com izamuha kalibu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga