• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Perezida Kagame, umunyafurika w’umwaka wa 2017 wahize abandi

Umwanditsi
January 7, 2018

Amatora yakoreshejwe n’ikinyamakuru cyitwa ” African Leadership Magazine” cyo mu gihugu cy’Ubwongereza, yagaragaje ko Perezida Kagame ariwe munyafurika w’umwaka wa 2017 watowe mu bandi bakuru b’ibihugu bya Afurika n’abandi bakomeye bari bashyizwe ku rutonde muri aya matora.

Ku nshuro ya gatandatu, ikinyamakuru cyo mubwongereza ” African Leadership Magazine” gitanga Igihembo kise ” African Leadership Magazine Persons of the year Awards 2017″, Umukuru w’Igihugu cy ‘u Rwanda, Paul Kagame niwe wegukanye  igihembo cy’umunyafurika wahize abandi  mu mwaka wa 2017, yahigitse abo bari bahanganye muri aya matora yakorewe kuri internet.

Perezida Paul Kagame, yaje ku mwanya wa mbere mu bantu batandatu bari bahangaye muri aya matora barimo abakuru b’ibihugu batatu. Mu batorwaga, harimo; John Pombe Magufuri, Umukuru w’igihugu cya Tanzaniya, hari Nana Addo Dankwa Akuffo Addo, umukuru w’Igihugu cya Ghana, hari Cyril Ramaphosa, umuyobozi mukuru wa Shanduka Group akaba na Visi Perezida w’igihugu cya Afurika y’epfo, hari Elumelu Tony, umushoramari wo mu gihugu cya Nigeria, hakaba na Oladipo Jadesimi, umuyobozi w’ikigo LADOL cyo muri Nigeria.

Nyuma y’aya matora, aho ibyayavuyemo byatangajwe kuwa 5 Mutarama 2018, biteganijwe ko ibihembo bizatangwa kuwa 24 Gashyantare 2018. Uretse aya matora y’abantu batandatu barimo abakuru b’ibihugu batatu n’abashoramari bose batsinzwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, habaye n’andi matora mu byiciro bitandukanye aho bose ibihembo bazabihabwa ku itariki yavuzwe hejuru.

Aya matora, byagaragaye ko yitabiriwe cyane ugereranije n’ayabaye mu bihe byashize. Uyu mwaka hatoye abantu 288,958 mu gihe umwaka wabanje hari hatoye abantu 85,000.

Ken Giami, Umwanditsi mukuru wa African Leadership Magazine, mu ijambo rye yashimiye abagaragaye ku rutonde bose, ku bw’uruhare rwabo mu guteza imbere uyu mugabane wa Afurika. Yavuze kandi ko bakoze ibintu bikomeye ku kiremwa muntu muri Afurika kandi ko ari abantu bitanga batizigamye ngo bazane impinduka zibereye abatuye uyu mugabane be.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga