• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Sudani y’Epfo: CP Munyambo yashimye imikorere y’Abapolisi b’u Rwanda bakorera i Malakal 

Umwanditsi
January 18, 2018

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Amahoro bw’umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo i Malakal, basuwe na Commissioner of Police(CP) Munyambo ari nawe muyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bwa UN muri iki gihugu. Hari tariki ya 17 na 18 Mutarama 2018, Bashimiwe umurava mukazi.

Umuyobozi w’Abapolisi baturuka mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo buzwi mu rurimi rw’Icyongereza nka United Nations Mission in South Sudan (UNMISS), Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo  yashimye  imikorere y’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu bakorera mu Ntara ya Malakal.

Yabashimye ubwo yabasuraga ku matariki ya 17 na 18 Mutarama 2018, ibi bikaba biri muri gahunda ye y’akazi yo kubera uko bakora akazi, imbogamizi bahura na zo no kurebera hamwe uko zakemuka.

Muri urwo ruzinduko rw’akazi CP Munyambo yari aherekejwe n’Abapolisi  bari muri ubu butumwa bw’amahoro bakorera ku cyicaro cya UNMISS kiri i Juba.

Mu ijambo rye CP Munyambo yashimye Abapolisi b’u Rwanda bakorera muri ako gace (Malakal) ku mikorere myiza ibaranga mu mirimo bashinzwe; abasaba gukomeza kurangwa n’Ubunyamwuga bubahiriza Amabwiriza ngengamikorere y’Umuryango w’Abibumbye no gukorana neza n’abandi bapolisi baturuka mu bindi bihugu; kandi bakabana neza n’abahatuye bashinzwe kubungabungira umutekano.

Yababwiye ati,”Imikorere ya kinyamwuga ibahesha ishema ikanahesha ishema U Rwanda. Mukomeze kurangwa n’imyitwarire izira amakemwa kuko ari byo bizatuma muba Intumwa nziza zituma Ibendera ry’u Rwanda rikomeza kugaragara ku rwego Mpuzamahanga.”

CP Munyambo yashimye  Abapolisi b’u Rwanda boherejwe kurinda abatuye mu gace ka Melut ; ibi bikaba byarabaye kuva tariki 6 kugeza 24 Ugushyingo 2017.

Abapolisi 77 boherejwe muri icyo gikorwa cyo kurinda Abaturage bo muri ako gace yabahaye icyemezo cy’ishimwe cy’uko basohoje neza ishingano.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga