• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
16/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever

Biratangaje! Buyana ufite ubumuga bwo kutabona yasabye Imana akazi imuha ako kugenda acuruza ibitabo

Umwanditsi
January 23, 2018

Buyana Aaron, afite ubumuga bwo kutabona. Agenda acuruza ibitabo, ibyinshi ni iby’itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa 7. Aka kazi agakoze kuva mu mwaka w’1999, avuga ko yagasabye Imana ikakamuha atarize ubu kakaba kamutunze we n’umuryango.

Ku myaka 48 y’amavuko, Buyana Aaron ayimaze atazi kureba ibyo abandi babona. Afite ubumuga bwo kutabona yavukanye. Guhera mu mwaka w’1999 yatangiye umurimo wo gucuruza ibitabo. Ni umurimo avuga ko yasabye Imana ikawumuha atarize ariko ubu ukaba umufashije gutunga umuryango.

Buyana, atuye ku Mukamira akaba umwizera mu itorero ry’abadivantisite b’umunsi wa 7 mu ntara y’ivugabutumwa ya Hesha ( imvugo y’abadivantisite), afite umugore n’abana batatu, avuga ko atigeze agira amahirwe yo kwiga inyandiko y’abafite ubumuga( Braille).

Buyana yabwiye intyoza.com ati ” Nagiye kwivuza muganga ambwira ko ntashobora gukira, nkicaye imbere ya muganga nabajije Imana ikibazo kimwe; Ntabwo Nshaka kuba inzererezi, Ntabwo nshaka gufunguza, nshaka akazi ko umpaye, Mpa akazi. Imana ntabwo byatinze mu 1999 nibwo natangiye umurimo w’ibwirishabutumwa ibitabo, Imana yaransubije.”

Aaron aha yavaga iwe, ntabwo wapfa kumenya ko afite ubumuga bwo kutabona.

Aaron, akomeza avuga ko atangira uyu murimo yabanje kugira ikibazo cyo kumenya amafaranga ariko nacyo Imana ngo ikagikura munzira. Avuga ko yagiye kwivuza i Gisoro ho muri Uganda hagati y’umwaka w’1995-1999.

Buyana Aaron, uyu munsi agenda hirya no hino acuruza ibitabo( mu mvugo ya Kidivantisite bavuga Ibwirishabutumwa ibitabo). Kuba afite ubumuga bwo kutabona ntabwo bimubuza gukora kandi akinjiza ibimutunga bigatunga n’umuryango.

Avuga ko abakiriya b’ibitabo acuruza abasanga ahantu hatandukanye haba mu bigo bitandukanye, abo bahuye agenda ndetse no mu ngo. Buri gitabo afite aba akizi ndetse azi n’ibikubiyemo ku buryo mugura arimo ku gusobanurira, avuga ko ibi ari ubwenge n’ubuhanga bw’Imana utapfa gusobanura kuko ntaho yabyize.

Aaron imbere y’urugo rwe hamwe n’abana be babiri.

Agira ati ” Umurimo w’ibitabo urantunze, untungira abana kandi ukantungira umugore, ndagenda nkagurisha, hari purusa (%) itorero ringenera bitewe n’igitabo cyaguzwe, Ndi umukozi wa Union ( itorero ry’abadivantisite b’umunsi wa 7 mu Rwanda).” Akomeza avuga ko ibitabo bitandukanye acuruza abirangura mu itorero, iyo atabonye igishoro ngo nibwo bimubera ikibazo.

Buyana, avuga ko aho Imana imukinguriye amarembo ariho aronkera. Aba munzu yubakiwe na Leta nk’umwe mubatishoboye. Avuga kandi ko atatanzwe ku ikoranabuhanga, afite terefone akoresha mu guhamagara no guhamagarwa. Avuga ko ubwonko bwe bukora cyane mu kumva ari nabyo bimufasha kwitwararika iyo agenda, ahamya ko Imana ariyo imuyobora kandi ikamukoresha ibikomeye, asaba abafite ubumuga ko badakwiye gusabiriza no gutega amaboko, abasaba gukora imishinga bakiteza imbere.

Aaron, terefone ye afitemo nomero nke abasha gukompoza bimworoheye harimo iy’umugore we.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. DDD says:
    January 23, 2018 at 10:51 am

    WOW AKA GAKURU KARASHEKEJE KABISA

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5817 Posts

Politiki

4068 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga