• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/03/26
Kamonyi: Ntabwo tuje kuba abayobozi ba PSF, tuje kuba abakozi banyu-Ntiyamira Felix( aka Yadema)/PSF
19/03/26
Rugalika-Umunsi w’Umugore: Gifts Rwanda yaremeye Abagore iboroza Ihene
19/03/26
Kamonyi-Rugalika: Ibintu 5 Polisi yasabye abaturage kubizibukira burundu
19/03/26
Rugalika-Masaka: Nta Kangononwa ku kwishyura Mituweri ifatiye kuri Sisitemu Imibereho

Kamonyi: Umwana w’umukobwa yasutse amarira ubwo yari atangiye kuvuga akababaro ko kubuzwa kwiga

Umwanditsi
January 25, 2018

Ubwo yari ahawe indangururamajwi ngo avuge ikibazo cye, umwana w’umukobwa wagombye kuba ari ku ishuri ariko ngo akirukanwa kubwo kutagira ubwishyu, yafashwe n’ikiniga kuvuga ikibazo biramunanira. Abayobozi bamwiyegereje baramuturisha, ahagurukana akanyamuneza. Hari kuri uyu wa 25 Mutarama 2018.

Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 12 y’amavuko, arangije amashuri atandatu abanza, yatsindiye ku matota 36 ahabwa igipapuro kimwerekeza ku kigo cy’ishuri ryisumbuye rya Gihembe ho muri Kamonyi. Nyuma yo guturishwa n’ubuyobozi akavuga akababaro ke, yabwiye intyoza.com ko yimwe uburenganzira bwo kwiga azira ko adafite ubushobozi.

Yagize ati ” Nagiye kwiyandikisha hano hepfo ku gihembe, ngezeyo banga kunyandika ngo ni uko nta mafaranga nari nzanye, mu gitondo twasubiyeyo na none baratwirukana ngo tuzabanze tuyazane, barangije baravuga ngo imyanya yarashize.” Uyu mwana kandi yakomeje avuga ko ari impfubyi ariko kandi ngo ubukene bwo mu muryango we bukaba ari inzitizi mu kwiga kwe.

Aha, yari imbere y’abayobozi barimo bamuturisha ngo ikiniga gishire abashe kuvuga, yari kumwe n’umuherekeje.

Nyuma yo kwakirwa n’umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu bwana Tuyizere Thadee ari kumwe n’umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madamu Odette Yankurije mu bibazo bari bajemo by’abaturage mu murenge wa Musambira, uyu mwana w’umukobwa yahagurutse amwenyura ndetse atangariza intyoza.com ko abwiwe ko mu gitondo azinduka ajya ku ishuri bakamwakira akiga.

Ibi biganiro byahuje abaturage, ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’urwego rw’umuvunyi, byari birimo abakozi ba Minisiteri y’ubutabera barimo n’aburwego rwa MAJ rukorera mu karere ka Kamonyi. Byakozwe mu cyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko aho abaturage babanje kwigishwa no gusobanurirwa ibijyanye n’amategeko.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5937 Posts

Politiki

4186 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1045 Posts

Imyidagaduro

87 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga