• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/08/25
Ireme ry’Uburezi si ikintu tubyuka mu gitondo ngo tuvuge ngo twarigezeho, ni urugendo-Dr. Flora Mutezigaju/REB
17/08/25
Kamonyi-GIMI Ltd: Bishimiye ibyo bagezeho bagaragaza uruhare bafite mu iterambere ry’Umuturage
17/08/25
Kamonyi-Rugalika: Abasoje amasomo muri Gifts Rwanda bahawe igishoro kibafasha kwihangira umurimo
17/08/25
Nyanza-Kibirizi: Polisi yataye muri yombi itsinda ry’Abagabo 8 bakekwaho ubugizi bwa nabi

Kamonyi: Byari, Agahinda, ishavu n’amarira mu ishyingurwa ry’abana batatu bishwe n’imodoka

Umwanditsi
January 31, 2018

Impanuka y’imodoka yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mutarama 2018 yahitanye abana batatu bavaga ku ishuri. Barimo babiri bavaga inda imwe. Gushyingurwa kwabo byari agahinda n’amarira menshi. Ubuyobozi bw’Akarere n’inzego zitandukanye baherekeje aba bana.

Ubwo abana bane bavaga ku ishuri ry’urwunge rw’amashuri rwa Gatizo kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mutarama 2018 bagonzwe n’imodoka y’ijipe ifite Pulaki RAD 313 I, yavaga Muhanga yerekeza Kigali. Batatu muri aba bana bahise bahasiga ubuzima undi umwe arakomereka. Muri batatu bapfuye, babiri bavaga inda imwe.

Iyi mpanuka yabaye mu ma saa sita z’amanywa, ibera ahitwa Kariyeri ku rugabano rw’Umurenge wa Musambira na Gacurabwenge.

Ishyingurwa ry’aba bana ry’abaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 31 Mutarama 2018 mu irimbi riherereye ahitwa Nyamugari mu kagari ka Nkingo ho mu Murenge wa Gacurabwenge.

Baherekejwe n’imbaga y’abantu baturutse hirya no hino harimo n’ubuyobozi bw’akarere bwari buhagarariwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ishinzwe iterambere ry’ubukungu, hari kandi n’inzego z’umutekano.

Gushyingura, byari Agahinda, Ishavu n’amarira ku bantu bose baherekeje aba bana. Kimwe mu bintu bikomeye byashavuje umwe mu babyeyi b’umwe muri aba bana bashyinguwe, ni uburyo umwana ngo yamusabye ibiryo mu gitondo ajya kwiga akamubwira ngo ni ajye ku ishuri arabirya agarutse.

 

 

 

 

 

 

 

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5845 Posts

Politiki

4096 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1004 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga