• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Nyanza: Umuryango WIHOGORA wakuye mu bwigunge abakobwa bakiri bato babyariye iwabo

Umwanditsi
February 2, 2018

Abana b’ abakobwa bakiri bato bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyanza babyariye iwabo ariko baturuka mu miryango ikennye, bavuga ko umuryango WIHOGORA wabakuye ahakomeye. Ubuhamya bwabo bushingiye ku buzima butoroshye bagiye bahura nabwo nyuma yo guterwa inda no kubyara. 

Aba bakobwa babyariye iwabo bakiri bato, bavuga ko bakimara kubyara bagiye bahura nibibazo bitandukanye mu miryango yabo. Bimwe mubyo bavuga harimo kubura imyambaro yabana ndetse niyabo bwite, hagiye haziraho kandi no kubura ibibatunga cyane ko ngo imiryango bakomokamo nubusazwe ntabushobozi ifite.

Mukeshimana Liziki, avuka mu murenge wa Busasamana afite imyaka 20 y’amavuko akaba umwe mubana b’abakobwa babyariye iwabo akiri muto. Ni umwe muri benshi  bafashwa numuryango WIHOGORA.

Yagize ati ” Ngitangira mu mwaka wambere w’amashuri yisumbuye, kuva icyo gihe natangiye gukundana numuhungu wacuzuruzaga ku isoko hariya I Nyanza, yarandutaga cyane, kuko yari afite imyaka 28. Sinari nzi n’izina rye, gusa namwitaga cheri( Umukunzi), ubwo rero ngeze mu mwaka wa gatatu, nashidutse yamaze kuntera inda, naramuhamagaye ndabimubwira ariko yanga kubyemera, yanga ko tujyana no kwa muganga.”

Akomeza agira ati ” nabonye maze gusama inda ndataha, gusa nageze mu rugo papa yanga kubyakira kuko yagiraga namahane cyane, igihe cyaje kugera ndabyara ariko ubuzima burushaho kunkomerera, kuko ntakintu na kimwe nari nkibaza mu rugo, ibintu byose ninge wabyimenyeraga.

Uyu mwana w’umukobwa, ubwo umwana we yari yujuje umwaka yabonye ubuzima bumubanye isobe afata umwanzuro wo kumusigira iwabo ajya i Gisenyi gukora akazi ko murugo.

Agira ati umwana amaze kuzuza umwaka, nabonye binkomeranye mpitamo kumusigira ababyeyi banjye njya ku Gisenyi gukora akazi ko murugo. Gusa nakoraga ntamahoro mfite kuko nari nasize umwana byanansaba ko buri gihe njya kumureba. Byatumye akazi nkareka, maze kukareka ibibazo byarakomeye bigera naho umusatsi wange ucurama.

Mu buhamya bw’uyu mukobwa, avuga ko ngo  nyuma haje umubyeyi baturanye akamubwira ko hari umuryango wakira abana b’abakobwa babyariye iwabo bakiri bato.

Yagize ati nagiye kubona mbona mu rugo haje umumama numva arambwira ngo ngwino njye ku kwandikisha hari umuryango wakira abana b’abakobwa babyariye iwabo bakiri bato.Twaraje tugeze hano barambwira ngo mu mishinga itatu irimo kwiga ubudozi, kwiga gusuka, no kuboha imipira hitamo umwe, nahisemo kwiga kuboha umupira, ubu narabimenye.”

Nyuma yo kumenya uyu mwuga, avuga ko ku munsi aboha imipira itatu umwe uhagaze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu.

Kimwe na bagenzi be, bavugako umuryango WIHOGORA ubafasha kubona ibibatunga no kubishyurira ubwisungane mu kwivuza. Uyu muryango kandi ngo urihira n’abana babo ishuri. Mu gihe umuvandimwe w’aba bana b’abakobwa babyariye iwabo bakiribato arwaye,  umuryango WIHOGORA umuha amafaranga yo kumwitaho. mbere y’uko abana babo bajya ku ishuri, umuryango WIHOGORA ngo ubanza kubatekera igikoma.

WIHOGORA, ni umuryango utari uwa leta, uterwa inkunga nabatariyani. Ukorera mu ntara y’amajyepfo, akarere ka Nyanza, mu mirenge itatu ariyo; Busasamana, Mukingo na Rwabicuma. Ikicaro cyawo kiri mu murenge wa Busasamana.

Beatrice Nyirandikuryayo, umuyobozi wuyu muryango avugako watangiye mu mwaka wa 2014-2015 ufite intego yo gufasha abana b’abakobwa babyariye iwabo bakiri bato ariko baturuka mu miryango ikenye. Ni umuryango watangijwe nabakirisitu babalayiki bihaye Imana bagera kuri 18.

WIHOGORA imaze gufasha abakobwa babyariye iwabo bakiriri bato 200. kuri ubu ukaba uri gufasha abagera ku 130, naho abana babo bafashwa nuyumuryango ni 130. Mu rwego rwo guhangana nikibazo cyugarije igihugu kubana b’abakobwa batwara inda zitateguwe, uyu muryango uri gutegura umushinga wo gukangurira abana b’abakobwa kwirinda gutwara inda zitateguwe.

Mbonyumugenzi Jean Bosco / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga