• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Kamonyi: Abikorera bitoreye ababahagarariye ku rwego rw’Akagari

Umwanditsi
February 8, 2018

Kuri uyu wa kane tariki 8 Gashyantare 2018 hatangiye amatora y’abahagarariye inzego z’abikorera(PSF) kunrwego rw’Akagari. Mu kagari ka Gihara ho mu urenge wa Runda, abikorera biganjemo abacuruzi batoye abagabo ba biri n’umugore umwe bo kubahagararira.

Amatora y’abahagarariye inzego z’abikorera-PSF yabaye ahagana ku gicamunsi cy’uyu wa kane tariki 8 Gashyantare 2018 mu kagari ka Gihara ho mu Murenge wa Runda, yitabiriwe ahanini n’abacuruzi basaga 50 bacururiza mu isantere y’ubucuruzi ya Gihara.

Amatora yakozwe mu buryo utorwa ajya imbere abamutora bakamujya inyuma ku murongo hakabarwa amajwi maze urushije undi akaba ariwe utsinda. Imyanya yatorewe ni; Umwanya wa Perezida, Uwungirije Perezida hamwe n’umwanya w’Umunyamabanga.

Komite ya batatu yatowe. Iburyo Perezida, hagati umwungirije hanyuma Umunyamabanga.

 

Abatorewe guhagararira urwego  rw’abikorera mu kagari ka Gihara ni; Mbaraga Frederick wagiriwe icyizere akongera gutorerwa kuba Perezida w’abikorera muri aka kagari kuko niwe wari urangije manda ishize, Majyambere Simon Pierre watowe kungiriza Perezida hamwe na Nyirangirimana Bernadette watowe ku mwanya w’Umunyamabanga.Mbaraga Frederick, akimara kongera kugirirwa icyizere agatorwa, yagize ati” Mwongeye kungirira icyizere, ndi umuvugizi wanyu, ibyifuzo muzagira muzabasha kuntuma nanjye mbatumikire, mbasabye ko muzamfasha, ibyo tugomba gukora byose tuzarangwe n’ubufatanye.”

Yatowe nk’umukandida rukumbi, nyuma yo gutsindirwa ku mwanya wa visi Perezida.

Aya matora yabaye ku rwego rw’Akagari, ku munsi w’ejo tariki ya 9 Gashyantare 2018 nk’uko byatangajwe n’abari bayoboye itora, azakurikirwa no gutora abahagarariye abikorera ku rwego rw’Umurenge aho abatowe ku rwego rw’Akagari bose bazahurira ku murenge bakitoramo abahagarariye urwego rw’abikorera ku rwego rw’Umurenge.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga