• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abapolisi 27 basoje amahugurwa yo gukoresha imbwa mu gutahura abanyabyaha

Umwanditsi
February 10, 2018

Kuri uyu wa 9 Gashyantare 2018, ku cyicaro cy’ishami rya Polisi y’u Rwanda rikoresha imbwa mu gutahura ibiyobyabwenge, ibisasu n’ibindi biturika n’abanyabyaha muri rusange babikoresha, hasojwe amahugurwa y’abapolisi 27 bazifashisha mu gukora ako kazi. Ni amahugurwa yari agamije kubongerera ubumenyi mu gukumira ibyaha bikunze kugaragara muri iki gihe.

Aya mahugurwa yari amaze igihe kigera ku byumweru bibiri. Yatangwaga n’impuguke zo mu gihugu cy’Ubuhorandi.

Ubwo yasozaga aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP) Emmanuel  K Gasana yavuze ko iterambere ry’igihugu rishingira ku mutekano wacyo, bikaba ari yo mpamvu abapolisi bagomba guhora bihugura mu bintu bitandukanye, kuko ibyaha nabyo byatangiye kugenda bihindura isura.

Yagize ati: ”Abapolisi bakora muri iri shami ni byiza ko bakomeza guhabwa amahugurwa, muri iki gihe ibyaha by’iterabwoba n’ibiyobyabwenge birimo kugenda bigaragara ku isi. Niyo mpamvu abapolisi bacu bahugurwa mu gukoresha izi mbwa mu gutahura ahari ibisasu ndetse n’ibiyobyabwenge, amahugurwa nk’aya rero ni ingenzi”.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rufite umwihariko mu gutoza imbwa mu gutahura abanyabyaha cyane cyane  muri iki gihe nk’iterabwoba n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

IGP Gasana yashimiye ubufatanye buri hagati ya Leta y’u Rwanda ndetse na Leta y’igihugu cy’Ubuholandi mu guhanahana ubumenyi butandukanye.

Yagize ati”Ibi byose biva ku buyobozi bwiza igihugu cyacu gifite mu bubanyi n’andi mahanga, ni ngombwa ko twongera ubufatanye n’iki kigo cy’Abaholandi (Police Dogs Center) kugira ngo tugire imbwa zifite ubushobozi bwinshi”.

Yavuze ko mu minsi iri imbere u Rwanda ruzaba rifite abapolisi bafite ubushobozi bwo guhugura abandi ku buryo bitazongera kuba ngombwa ko abanyamahanga baza guhugura mu Rwanda.

Kubera uruhare rukomeye imbwa zigira mu gufasha abapolisi gutahura abanyabyaha, Polisi y’u Rwanda iratangaza ko mu gihe kitarenze imyka 3  izi mbwa zizaba zatangiye kujya ziba hirya no hino ku mipaka y’u Rwanda hagamijwe gutahura, gukumira no kurwanya ibyaha byavuzwe hejuru.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga