• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/09/25
Indege itagira umupirote( Drone) y’Igisirikare cy’u Rwanda yakomerekeje Abanyeshuri
17/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
17/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
17/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi

Rwamagana: Polisi yataye muri yombi uwashakaga kwiba muri Banki akoresheje ikoranabuhanga

Umwanditsi
February 11, 2018

Polisi y’’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana yaburijemo ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga inata muri yombi Shumbusho Emmanuel washakaga kubikuza amafaranga akoresheje Mobile Money ndetse na Banki (kujya kuyahabwa mu ntoki) icyarimwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yavuze ko Shumbusho Emmanuel yinjiye muri imwe muri Banki z’ubucuruzi iri mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, aha umukozi wa banki sheki y’amafaranga ya miliyoni eshatu n’ibihumbi magana ane na mirongo itanu (3 450 000frw) ngo amubikurire.

Yagize ati: “Mu gihe umukozi wa Banki yabikuriraga amafaranga uyu mu kiriya, Shumbusho nawe yakuraga amafaranga kuri konti ye ayashyira kuri Telefone ye, dore ko asanzwe ari n’umucuruzi wa Mobile Money.’’

CIP Theobard Kanamugire akomeza avuga ko umukozi wa Banki yahise abona ubutumwa bumwereka ko Shumbusho abikuje amafaranga akoresheje telefone angana nayo yari amaze kumuha mu ntoki.

Yagize ati:” Umukozi wa Banki akibona ibikorewe kuri konti ya Shumbusho yagize impungenge niko guhita yiyambaza Polisi. Twarakurikiranye dusanga amaze koherereza uwitwa Farida  miliyoni imwe n’ibihumbi magana cyenda (1900 000frw) gusa nayo twabashije kuyagaruza binyuze kuri sosiyete y’itumanaho abarizwamo.’’

CIP Kanamugire asoza avuga ko ibi ari bimwe mu byaha bikoreshwa ikoranabuhanga agasaba abaturage kujya bashishoza mu gihe bagiye kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga.

Yakomeje agira ati:” Hakwiye kubaho ubushishozi mu gihe ubikuza amafaranga, mbere yo kuva aho ubikurije mukwiye kujya musuzuma ubutumwa bugufi mwohererezwa na banki cyangwa sosiyete z’itumanaho mukoresha, mu gihe hari ugize ikibazo agahita amenyesha Polisi hakiri kare tukabasha kuburizamo ibyaha nk’ibi.’’

Hashize igihe gito Polisi ihuye n’abanyamabanki ndetse n’amasosiyete y’itumanaho barebera hamwe ingamba zarushaho gufatwa hagamijwe kurwanya ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5865 Posts

Politiki

4116 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga