• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/10/25
Ibiceri 200 gusa byamuhesheje gutsindira asaga Miliyoni na magana atatu muri FORTEBET
21/10/25
Kamonyi-Mugina: Inteko rusange y’abahoze ari Abarobyi bakaza guhinduka abahinzi b’Umuceri yasojwe habura Ingumi
21/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
21/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo

Bishop Rugagi uhanurira abandi, yananiwe kwihanurira ko urusengero rwe rugiye gufungwa

Umwanditsi
February 13, 2018

Ku mugoroba wa tariki 12 Gashyantare 2018 nibwo urusengero rwa Rugagi wamamaye mu bitangaza no guhanura rwashyizweho ingufuri. Uyu muvugabutumwa umaze kuyobokwa n’abatari bacye ku bw’ibitangaza avugwaho, ntabwo yashoboye kwihanurira ko agiye gushyirirwa ingufuri ku muryango w’urusengero rwe ngo abikumire.

Urusengero Redeemed Gospel Church ruzwi nk’urwa Bishop Rugagi rwashyizweho ingufuri kuri uyu wa mbere tariki 12 Gashyantare 2018. Amakuru agera ku intyoza.com avuga ko ibyo ruzira byaba bishingiye ku guteza urusaku mu gihe cy’amateraniro. Rushyizweho ingufuri mu gihe ruri mu giterane cy’amasengesho y’iminsi 77.

Bishop Rugagi, azwi cyane nk’umuvugabutumwa ukomeye ndetse ukora ibitangaza akanahanurira benshi mu bagana urusengero rwe. Byatangaje abatari bacye bibaza uburyo umuhanuzi nk’uyu n’umunyabitangaza ahanurira abandi ariko ntamenye kwihanurira ibigiye kuba ku rusengero rwe ngo abikumire.

Umwe mu baganiriye n’intyoza.com yagize ati ” Ese koko umuntu afungirwa imiryango azwiho ibitangaza n’ubuhanuzi akorera abantu nyamara we nta menye ibigiye ku kubaho, biratangaje.”

Intyoza.com twagerageje guhamagara mu buyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge dore ko ari nako kari ku isonga mu cyemezo byo gufunga urusengero rwa Rugagi ariko ntabwo umuyobozi w’Aka karere yabashije kwitaba terefone ye ngendanwa kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

Urusengero Redeemed Gospel Church, ntabwo rwafuzwe rwonyine kuko n’urusengero rw’Inkuru nziza narwo rwashyiriweho ingufuri. Ibi byose ngo bikomoka kubyo izi nsengero zasabwe kubahiriza n’ubuyobozi bw’akarere zikoreramo ariko zikavunira ibiti mu matwi.

Bishop Rugagi, aherutse kuvugwa mu itangazamakuru guhanurira umwe mu bakobwa usengera mu rusengero rwe ko azambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda dore ko ari muri 20 barimo guhatanira iri kamba, amafoto y’uyu mukobwa yanagaragaye ku modoka y’uyu mubwirizabutumwa.

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5894 Posts

Politiki

4145 Posts

Ubuhinzi

149 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

149 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga