• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
16/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
16/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
16/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Kamonyi: Ushinjwa Kwica umuntu yakatiwe n’urukiko igifungo cya burundu 

Umwanditsi
February 20, 2018

Urubanza ruregwamo Kubwimana Aimable washinjwaga ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ku bushake hamwe n’icyaha cyo kwica umuntu, rwasomewe mu ruhame aho icyaha cyakorewe mu kagari ka Kigembe Tariki 16 Gashyantare 2018. Urukiko rwamuhanishije gufungwa burundu.

Kubwimana Aimable, yashinjwaga n’ubushinjacyaha ibyaha birimo Gukubita no gukomeretsa ku bushake hamwe n’icyaha cyo Kwica umuntu byose yakoze tariki 5 n’iya 6 Mutarama 2018. Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, rwasomye umwanzuro w’urubanza, rumuhamya ibyaha, rumukatira igihano cyo gufungwa Burundu.

Kuwa 16 Gashyantare 2018 ku i saa cyenda nibwo urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwageze mu kagari ka Kigembe mu isomwa ry’urubanza ubushinjacyaha bwashinjagamo  uyu Kubwimana ibyaha byavuzwe hejuru yakoreye muri aka Kagari. Rwatangiye kumusomera adahari kugera rushoje nibwo yahagejejwe na Polisi abwirwa mu ncamake igihano yakatiwe n’urukiko.

Umucamanza, yatangaje ko nyuma yo gusuzuma ibimenyetso by’ubushinjacyaha, nyuma yo kumva abatangabuhamya batandukanye hamwe no kumva ukwiregura kushinjwa ariwe Kubwimana, rwasanze ibyaha ashinjwa yarabikoze.

Ku bw’iyo mpamvu, Urukiko rwatangaje ku mugaragaro ko rukatiye Kubwimana Aimable igihano cyo gufungwa burundu ku byaha yakoze.

Kubwimana, yashinjwaga gutema agakomeretsa ku kaboko akoresheje umupanga umumotari witwa Niyitanga Innocent, agashinjwa Kwica ateye icyuma mu mutima uwitwa Harerimana Denis, agashinjwa kandi gukubita no gukomeretsa akoresheje inkoni, uwitwa Habimana Vicent bivugwa ko yamurongoreye n’umugore.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga