• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/11/25
Kamonyi: RIB yafunze uwiyitaga Umutoza w’ikipe y’Abana, azira gutwara Miliyoni z’Ababyeyi babo
20/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yateze ibiceri 200 gusa atsindira 2,465,813
20/11/25
HOWO(HOHO) ishobora kuba atari ikibazo, ahubwo abazitwara-ACP Boniface Rutikanga
20/11/25
Kamonyi-Rugalika: Hasojwe icyumweru cy’Umuryango hasezerana abarimo umaze imyaka 50

Muhanga: Abagabo babiri bafunzwe na Polisi bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge

Umwanditsi
February 22, 2018

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga yataye muri yombi abitwa Twagirimana Thomas w’imyaka 22 y’amavuko na mugenzi we witwa Siborurema Felix w’imyaka 42 nyuma yo kubafatana urumogi rugera ku biro 64 n’iminzani 3 bakoreshaga mu kurupima no kurucuruza.

Aba bagabo, bafatiwe mu kagari ka Gahogo, mu murenge wa Nyamabuye, mu karere ka Muhanga kuwa gatatu tariki 21 Gashyantare 2018. Bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Nyamabuye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, yashimiye abaturage ubufatanye bakomeje kugaragariza Polisi mu gutanga amakuru hagamijwe guca ikwirakwizwa ry’ ibiyobyabwenge mu gihugu.

Yagize ati:’’ Kugira ngo tubafate byaturutse ku makuru baduhaye ko bariya bagabo babiri bafite urumogi kandi ko rubitswe kwa Siborurema. Twahise tubafatira mu cyuho bataratangira ibikorwa byabo byo kujya kurucuruza hirya no hino mu bice bitandukanye. Abaturage bamaze kumva ububi bw’ibiyobyabwenge. Turizera ko ibi bikomeje buri wese akumva ko kurwanya ibyaha biri mu nshingano ze, ibiyobyabwenge birimo  urumogi, inzoga z’inkorano n’ibindi byacika.’’

CIP Kayigi akomeza asaba abakomeje kwishora mu biyobyabwenge  kubihagarika kuko biri mubyaha bihanwa n’amategeko kandi bikanabateza igihombo.

Yagize ati: ‘’ Uretse kuba byangiza ubuzima bw’ubikoresha, ibiyobyabwenge bihanwa n’amategeko y’u Rwanda, mu gihe bifashwe bikangizwa biteza igihombo ubicuruza  kuko amafaranga abishorwamo atagaruka. Ababyishoramo rero  bakwiye kubihagarika kuko hari  ibindi bakora byemewe n’amategeko byatuma  imiryango yabo yunguka kandi igatera imbere.’’

CIP Kayigi yasoje asaba abaturage kurushaho kuba imboni za Polisi y’u Rwanda aho batuye,  bakagaragaza uwo ariwe wese bakekaho gucuruza ibiyobyabwenge kuko bikomeje  kuba ku isonga ry’ibihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage.

Yagize ati:’’Hirya no hino mu midugudu, usanga ibyaha bihaboneka birimo urugomo amakimbirane yo mu ngo, ihohoterwa n’ibindi byose bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, aho usanga ababikora baba bataye ubwenge kuko baba banyoye ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano, mukwiye kongera imbaraga mu kubirwanya mutangira amakuru ku gihe ku nzego z’umutekano zibegereye.’’

Ingingo ya 594 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5917 Posts

Politiki

4167 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1035 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga