• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
02/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
02/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
02/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

APR FC yababaje Rayon Sports n’abafana bayo

Umwanditsi
February 25, 2018

Mu mukino w’ishiraniro wahuje amakipe abiri y’amakeba ariyo APR FC na Rayon Sports, warangiye abareyo batahanye akababaro. Uyu mukino wari uw’ikirarane cya Shampiyona y’umupira w’amaguru.

Umukino wahuje APR FC na Rayon Sports, watangiye ukerewe ho gato ku masaha wari uteganijwe. Mu gihe umukino wagombaga gutangira saa cyenda n’igice, harenzeho iminota isaga itanu. Iminota 90 y’umukino yarangiye amanota atatu atashye kwa APR FC mu gihe Rayon Sports yacyuye ubusa.

Umukino utangira, impande zombi yari imihigo yo gutsinda nk’uko aya makipe asanzwe abigenza iyo agiye guhura. Buri imwe yashakaga intsinzi ku yindi, abafana hirya nabo byari uko, buri wese yavugaga aye kandi aganisha ku gutsinda uwo yita mukeba.

Ubwo umukino watangiraga ku mpande zombi, buri kipe yafunguye umukino. Buri ruhande rwasatiraga rushaka kubanza urundi igitego. Ku munota wa 33 w’igice cya mbere, umukinnyi Muhajili Hakizimana ukinira APR FC yashyize umupira mu ncundura za mukeba Rayon Sports maze abafa bayo barushaho kwiyerekana mu byishimo ariko abamukeba bakubita agatoki ku kandi ngo barishyurabariko iminota ishira bareba.

Uyu Muhajili, ubwo yajyaga kwishimira igitego yari amaze gutsinda, yiyambuye  umwenda we wo hejuru kandi biba bitemewe maze umusifuzi amwereka ikarita y’umuhondo. Iyi karita yaje kuyiboneraho indi y’umuhondo ubwo yageraga mu rubuga rw’amahina maze akagwa avuga ko bamukoreye ikosa maze umusifuzi we akamwereka ikarita ya kabiri y’umuhondo amuziza ko yigushije, iyi yahise ahabwa itukura asohoka mu kibuga atyo.

Umukino w’aya makipe yombi y’amakeba wakomeje ku bakinnyi 10 ba APR mu gihe mukeba wayo Rayon Sports ifite abakinnyi 11. Iminota 90 y’umukino yarinze irangira ari igitego kimwe cya APR FC ku busa bw’Ikipe ya Rayon Sports. Aba Rayon Sports, baje bifuza gutsinda uyu mukino ngo nibura bihimure kuko mu mukino w’igikombe cy’Intwari nabwo yari yatsinzwe na APR FC.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga