• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
28/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
28/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
28/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Bishop Rugagi Innocent, umuvugabutumwa n’umunyabitangaza mu biganza bya Polisi

Umwanditsi
March 4, 2018

RPolisi y’u Rwanda yahamagaje Bishop Rugagi Innocent, umuvugabutumwa n’umunyabitangaza. Arabazwa ibifitanye isano no kunaniza ubuyobozi mu iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agenga amadini n’amatorero.

Mu mukwabu umaze iminsi ukorwa hirya no hino mu mujyi wa Kigali, insengero z’amatorero n’amadini asaga 700 zarafunzwe zizira kutubahiriza ibisabwa ngo abantu bazisengeremo. Urusengero rwa Bishop Rugagi Innocent ni rumwe muzafunzwe ku ikubitiro. Polisi y’u Rwanda yamuhamagaje ngo akorweho iperereza.

CP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabwiye intyoza.com ati ” Polisi iriho irakora iperereza ku bikorwa bya bamwe mu bayobozi b’amatorero bikekwa ko bigamije kunaniza iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agenga amadini n’amatorero. Ibyo bikorwa birimo gukoresha inama mu buryo butemewe, byakurikiye ihagarikwa ry’amwe mu masengero atari yujuje ibyangombwa. Pastor Rugagi Innocent nawe n’umwe mubo  Polisi yahamagaye gufasha muri iryo perereza.”

Bishop Rugagi Innocent, ayobora urusengero rwitwa Redeemed Gospel Church ( ugenekereje mu kinyarwanda ni itorero ry’abacunguwe). Urusengero rwe rwo mu mujyi wa Kigali hafi y’ahazwi nko kwa Rubangura ni rumwe muzahereweho zishyirwaho ingufuri mu mukwabo wo gufunga insengero z’amadini n’amatorero zitujuje ibyangombwa bisabwa.

Ifungwa ry’izi nsengero zisaga 700 mu mujyi wa Kigali zizira kutubahiriza ibisabwa, biherutse kwibazwaho na Perezida Paul Kagame ubwo abayobozi bakuru basaga 300 bari mu mwiherero wa 15 mu kigo cya gisirikare i Gabiro. Perezida Kagame yibajije niba zari robine ziha amazi abaturage cyangwa se niba zari inganda zibyarira umusaruro abaturage, ibi yabyise “Akajagari.”

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5898 Posts

Politiki

4149 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

150 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga